Musanze: ADEPE yateye inkunga amakoperative y’abakobwa batewe inda bataragera ku myaka y’ubukure

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Umuryango ADEPE (Action Pour le Developpement du Peuple) waremeye abana b’abakobwa batewe inda batarageza imyaka  18, bagera kuri 40 bibumbiye mu makoperative abiri yo mu mirenge ya Nkotsi na Muhoza mu karere ka Musanze.

Aba bakobwa babyariye iwabo kubera guterwa inda mu buryo bunyuranye bavuga ko inkunga bahawe ije gukomeza kubakura mu bwigunge nk’uko Tugirumuremyi Philomene wo muri Nkotsi  yabibwiye Rwandayacu.Com

Yagize ati: “ Natewe inda mfite imyaka 17, nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye , ariko nyuma y’aho nahuye n’ingorane zikabije zirimo kuba ntotezwa, bumwe bakandaza ubusa mbese nahoraga nigunze, nyuma rero aho ADEPE igereye muri Nkotsi barampuguye ndushaho kwiyakira , kuko yanyeretse ko nyuma yo gutwara inda ndi umuntu w’agaciro, inkunga baduhaye rero igiye kuzamfasha mu guteza imbere umushnga wanjye w’ubworozi bw’ingurube, ubu nteganya gusubira mu ishuri”.

Abakobwa batewe inda ntibakwiye gutotezwa

Umwe mu babyeyi b’aba bana b’abakobwa bahuye n’ikibazo cyo gutwara inda wo mu murenge wa Nkotsi ashimangira ko kuba umwana w’umukobwa atwaye inda bibabaza ariko ko akwiye kwitabwaho.

Yagize ati: “ Njye umwana wanjye akimara gutwara inda naramwamaganye, ariko nyuma y’aho ADEPE itangiye kujya iza kubaganiriza rimwe na rimwe na twe ikatugeraho mu miryango yacu, nasanze ari ngombwa ko ngarura umutima nkumva ko umwana adakwiye gukomeza gutotezwa ubu nahisemo gukomeza kumufasha, kuko n’umwana yabyaye ariwe mwuzukuru wanjye mwitaho, ndasaba ababyeyi bagenzi banjye kudakomeza guhohotera abana batwaye inda kuko nyuma y’aho babaho neza, njye uwanjye azasubira ku ishuri kandi azatsinda”.

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango Nyarwanda wita ku iterambere ry’abaturage no guharanira uburenganzira bwabo (ADEPE),Rucamumihigo Gregoire, avuga ko  bakora kuri gahunda ya wiceceka, kugira ngo abantu bose babakangurire bareke guhishira ikibi, ariko nanone ngo bagafasha abana b’abakobwa bahuye n’iki kibazo.

Yagize ati : «  Umwana w’umukobwa iyo amaze guterwa inda akwiye kwitabwaho, akaganirizwa , akagirwa inama kandi na we ntakwiye guhishira uwamukoreye icyo cyaha kugira ngo ahanwe, ariko nanone iki ingenzi ni uko atozwa no gukora kugira ngo atazakomeza kujya agwa mu bishuko bitewe no kutigira, ni muri urwo rwego ADEPE yahaye inkunga amakoperative y’aba bana b’abakobwa miliyoni zisaga ebyiri kugira ngo bakomeze  imbere babashe no kwita ku bo babyaye, ababyeyi na boturabasaba kudakomeza kugira isoni ntibavuge bariya bahohotera abana rimwe na rimwe ugasanga na bo a ri ababyeyi ariko bagahohotera abafite imyaka ingana n’iy’abana babo ».

Umuhuzabikorwa wa JADF mu karere ka Musanze Butunge Pascal , asaba ababyeyi kwita ku bana bose ndetse bakamenya amakuru y’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati: “ Buri mwana wese uretse n’aba bakobwa baterwa inda bakiri bato, birakwiye ko n’abahungu buri mubyeyi amenya ubuzima bwe bwa buri munsi uko bwagenze , kuko umuhingu nawe n’ubwo adeterwa inda yajya mu biyobyabwenge, yajya mu busambanyi akandura SIDA n’izindi ndwara zo zikomoka mu mibinano mpuzabitsina, ikindi ni ngombwa ko ababyeyi batanga amakuru ku bahohotera aba bana b’abakobwa bitagombye kunyura mu miryango ngo mwiyunge, twishimiye rero inkunga ADEPE ikomeje guha aba bana batewe inda zitateguwe”.

Umuhuzabikorwa wa ADEP Rucamumihigo Geregoire (uwa kabiri uturutse ibumoso )yashyikirije abakobwa bo muri Nkotsi inkunga.

Butunge akomeza asaba abana b’abakobwa gukomeza kwirinda ibyabashora mu ngeso mbi bituma baterwa inda ngo ni uko hari imiryango imwe n’imwe igenda itanga inkunga nk’izi harimo kubigisha umurimo ndetse no kubaha amafaranga bifashisha mu mishinga yabo

Umuryango ADEPE wahaye inkunga amakoperative abiri yo muri Musanze ariyo Twitezimbere yo mu murenge wa Muhoza inkunga ingana na 1.11.050 y’amafaranga y’u Rwanda na Twitezimbere Nkotsi yahawe agera kuri 1.214.950 y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuryango ADFEPE ukorera mu turere twa Musanze, Rubavu, Nyamasheke, Rusizi, Nyarugenge Gasabo na Rwamagana,aho utoza abanyarwanda kurwanya ihohoterwa, iryo ariryo ryose.

Kugeza ubu abakobwa basaga 45o mu ntara y’Amajyarugu mu mezi arindwi nibo bigaragara ko batewe inda mu gihe cy’amezi 7 ashize muri 2020.

 

 2,456 total views,  2 views today