Musanze: Urubyiruko rwiyemeje kurwanya ubushomeri
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Nyuma yo kwemererwa na Leta y’u Rwanda kwimenyereza umwuga mu ruganda rukora amavuta n’amasabune ritwa UBURANGA PRODUCTS ruherereye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze , rumwe mu rubyiruko ruravuga ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha guhanaga n’ikibazo cy;ubushomeri gikunze kuvugwa mu rubyiruko
Mu mamezi atatu uru rubyiruko rwari rumaze rwimenyereza umwuga mu ruganda rukora amavuta n’amasabune rwitwa Uburanga products ruherereye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze , ubwo bashikirizwaga impamyabushobizi zabo ,Uru rubyiruko rukaba ruvuga ko rugiye kubyaza umusaruro amahirwe rwahawe na Leta y’urwanda muri gahunda yo kwigira umurimo mu kazi binyuze mu kigo cy’igihugu hishinzwe kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro WDA
Tuyumvire Jean de la Paix ni umwe mubanyeshuri bahawe impamyabumenyi wimenyerezaga umwuga mu ruganda Uburanga Products
Yagize ati: “Naje kwiga mbishaka kandi hari icyo nshaka gukemura muri sosiyete cyane cyane ko inganda zikora amavuta n’amasabune zikiri nkeya mu gihugu niyemeje kwishyira hamwe n’abandi kugirango dutange umusanzu wacu mu kwihangira umurimo no kurwanya ubushomeri kuko ibyo twize twifuzako twabyigisha n’abandi”
Mwizerwa Brigite nawe ashimangira ko Uburanga Products bwamwigishije kwihangira umurimo ndetse no gukora umushinga
Yagize ati: “ Ni byiza cyane kuba naramenye gukora amavuta n’amasabune ubu ngiye gukora uko nshoboye nifatanye na bagenzi banjye dukore koperative kandi tuzanemo n’urundi rubyiruko bagenzi bacu kugirango nabo tubigishe kugira ngo nabo barebe ko bakwiteza imbere’’
Abarangije amasomo uko bagera kuri 20 biyemeje kwibumbira muri za koperative
Nshimyumuremyi Cephas ni umuyobozi w’uruganda uburanga Products , avuga ko kuba yaratangiye ubushabitsi bwe ari urubyiruko adakwiye kwirengagiza ko hari abandi nk’urubyiruko bakeneye kubona ku bumenyi bwo kwihangira umurimo no kwibumbira mu makoperative. Yagize ati: “ Uru rubyiruko twaruhanye ubumenyi buhagije buzabafasha kwihangira umurimo no gukemura ikibazo cyo kuba amasabune n’amavuta byakoreshwaga mu Rwanda ibyinshi biva hanze akaba ariyo mpamvu natwe twitanze kugirango amahirwe twahawe na Leta y’uRwanda tuyasangize uru rubyiruko kugira ngo narwo ruzigirire akamaro’’.
Umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe ishoramari amakoperative Uwantege Flicite yasabye urubyiruko rwasoje amahugurwa kwihangira umurimo kimwe no kwibumbira mu makoperative.
Yagize ati: “ Uru rubyiruko turarukangurira kwishyira hamwe ntibapfushe ubusa amahirwe bahawe kuko hari uburyo bworoshye Leta yabashyiriyeho bwo gukorana n’ibigo byimari bakabona inguzabyo ku nyungo ntoya kugirango barusheho kwizigama no kwiteza imbere”
Mu byo Uburanga Products ikora harimo n’isabune yogeshwa amazu ndetse no kwirinda Covid-19
Mu mezi atatu bari bamaze bimenyereza umurimo mu ruganda rukora amasabune n’amavuta rw’Uburanga Product , uru rubyiruko rugera kuri 20 ruravuga ko rwungutse byinshi birimo no gukora umuti wica udukoko uzwi nka Hand sanitizer wifashishwa mu kurwanya icyorezo cya Covid 19 ibi rero ngo bikazabafasha mugutanga umusanzu wabo mu gukumira iki cyorezo
2,255 total views, 2 views today