Musanze: Visi Meya Rucyahana arasaba ba nyiramahoteri gutanga serivise nziza

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo yari mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’imitangire ya serivise cyateguwe n’Ikigo gishinzwe guhuza abashaka akazi n’abagatanga, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yasabye abanyamahoteri n’abakozi muri rusange gutanga serivise nziza.

Rucyahana Andrew Mpuhwe,yagize ati: “Twishimiye uburyo iki kigo kigamije guhuza umukozi n’umukoresha, ariko nanone ndasaba ko mubatoza no kujya batanga serivise nziza, cyane nko mu mahoteri , muzi ko Musanze ari igicumbi cy’ubukerarugendo, ni yo mpamvu rwose nk’abakira abagenzi bakwiye kubikorana umwete kandi vuba”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rucyahana Mpuwe Andrew (Foto Rwandayacu.com)

Rucyahana akomeza avuga ko bibabaza kujya kwaka serivise muri hoteli ukaba wamara yo amasaha agera kuri abiri utegereje ko bakwakira.

Yagize ati: “ Birababaje kuba hari amwe mu mahoteli muri Musanze ntashatse kuvuga amazina uretse ko tuzabaganiriza , ugenda ukamara umwanya muremure utegereje ko bakwakira, ukinjira ukabura ukubaza ukikugenza ibi bintu rero nkamwe muhuza umukozi n’umukoresha mukwiye kubyitaho ndetse hakabaho n’amahugurwa”.

Kuba hari ibigo bitanga serivise mbi ngo byaba bikomoka ku myumvire y’abakoresha nk’uko Rwigamba Aimable, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guhuza abashaka akazi n’abagatanga gikorera mu kigo cy’Urubyiruko cya Musanze, yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize at: “Serivise mu mahoteri cyangwa mu mirimo inyuranye biterwa ni uko bamwe baba bakora n’ibyo batize, cyangwa se ngo babihugurirwe;niyo mpamvu hagiyeho ibigo nk’ibi bigamije gutanga amahugurwa ku bakozi n’abakoresha,twavuga nk’iki kigo cya Musanze, Huye na Kimisagara, ikindi ni uko iyo habaye ibiganiro nk’ibi usanga bamwe mu bakoresha batabyitabirira, Umukoresha rero akwiye kuba hafi y’abakozi be abashishikariza gutanga serivise nziza, rwose bijya bibaho ko hari ubwo ugera mu kigo iki n’iki ugashaka uguha serivise ugaheba cyangwa se ukayihabwa nabi”.

Umukozi w’ikigo gishinzwe guhuza Umukozi n’Umukoresha Musanze, Rwigamba Aimable(foto Rwandayacu.com).

Katurebe Daniel ni umukozi ushinzwe serivise z’umurimo muri RDB, avuga ko  bafite inshingano zo guha amahugurwa ku bikorera ku giti cyabo ndetse n’abakozi ba Leta no kubatoza gutanga serivise nziza, ariko rero abikorera bakwiye gutanga serivise nziza.

Yagize ati: “Nkatwe nk’ikigo cya RDB, dusaba ko abikorera ko barushaho  gutanga serivise nziza batanga cyane ko nk’uko mubizi akarere ka Musanze koko ni igicumbi cy’ubukerarugendo, twifuza ko bajya batoza abakozi babo kwakirana ababagana na “Yombi”, kugira ngo nyine ari abo bikorera bunguke, ubagana na we abone serivise aba yaje akeneye”.

Katurebe Daniel ni umukozi ushinzwe serivise z’umurimo muri RDB(foto Rwandayacu.com).

Mu rwego rwo kumenyekanisha biriya bigo bihuza umukozi n’umukoresha biteganijwe ko hazaba umunsi w’imurikamurimo  uteganijwe tariki ya 05 Nzeri 2022.

Abitabiriye amahurwa bavuga ko gutanga serivise nziza ari inkingi y’iterambere mu bushabitsi (foto Rwandayacu.com).

 

 786 total views,  4 views today