Gatsibo: Abadaso babiri banditse  basezera ku mirimo yabo

 

Yanditswe na Gasana Joseph

Abayobozi babiri b’Urwego rufasha uturere mu gucunga umutekano, (Abo bita aba DASSO) bomu karere ka Gatsibo,  mu Mirenge ya Kiramuruzi na Murambi banditse basezera ku mirimo yabo, nyuma yo gufatirwa mu kabari basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Aba bayobozi banditse amabaruwa nyuma yuko mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Kanama 2020 basanzwe mu kabari gaherereye mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard we avuga ko batazihanganira umuyobozi wica nkana amabwiriza y’igihugu.

Yagize ati: “Niba dufite umuyobozi udashobora kubahiriza gahunda z’igihugu nta hantu na hamwe twaba tujya, umuturage rero azumva neza azakora neza ariko umuyobozi na we yitwaye neza, igihugu cyacu gikwiye umuyobozi w’intangarugero, bariya ba Dasso rero bafatiwe mu kabari ka Murambi, uyu munsi hafashwe Daso ejo hazafatwa abandi bakozi, ubu rero umuyobozi uwo ariwe wese uzafatwa yarenze ku mabwiriza azajya ahanwa”.

Urwego rwa Dasso ruzwiho gucunga umutekano no gutoza umuturage kubahiriza gahunda za Leta

Akabari kafatiwemo aba ba DASSO babiri kahise gafungwa burundu, ndetse n’aba badaso bombi bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kabarore, aho batangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Hari bamwe mu baturage basanga abayobozi nk’aba barenga ku mabwiriza bakwiye kujya bahabwa ibihano byihariye.

Umwe mu baturage yagize ati: “ Kweguza umuyobozi warenze ku mabwiriza nta kibazo mbonamo, ahubwo nibo bari bakwiye kujya baheraho mu gutanga ibihano, none se kuki umuturage we yarara muri stade assize umuyobozi we yasinze mu kabari yabaye ibyatsi , ibi byemezo biri gufatirwa abayobozi ndabishyigikiye”.

Ubuyobozi bw’akarere ka  Gatsibo, buvuga ko urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 rukomeje, bugasaba abaturage n’abayobozi muri rusange gufatanya kubahiriza amabwiriza ajyanye no kucyirinda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Kanama 2020, yashyizeho amabwiriza ko saa moya z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo abantu bose bagomba kuba bari mu ngo, ayo mabwiriza akanavuga ko utubari twose dukomeza gufunga.

 1,422 total views,  2 views today