Musanze:Abagana umurenge wa Muko bituma ku gasozi

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Abagana ibiro by’umurenge wa Muko, bavuga ko babangamiwe no kuba batabona ubwiherero, ibintu kandi abaturanye n’ibiro by’umurenge wa Muko binubira, cyane ko abagana uyu murenge babura aho kwituma bakajya ku gasozi mu ntoki z’abaturiye ibiro by’umurenge

Iyo ugeze ku biro by’umurenge wa Muko usanga umuryango umwe ariwo ukinguye, iyindi iriho ingufuri, umwe mu baturage wahahuriye na Rwandayacu.com, ubwo yasuraga uyu murenge yatangaje ko ikibazo cyo gufunga ubwiherero ku murenge bitanga isura mbi ku muturage.

Yagize ati “Hano ku murenge wacu bahora bafunze ubwiherero, ku buryo usanga umuryango umwe ariwo uhora ukinguye gusa kandi nawo uriho imyanda kuko kubera ubwinshi bw’abawukoresha n’ushinzwe isuku ntabiteho, urinjira ugasanganirwa n’umwanda , icyo gihe rero uhitamo kujya kwiherera muri izi ntoki z’abaturage, ukibaza ni gute umuyobozi akangurira abaturage kugira isuku, mu gihe we ubwiherero bwe abukinga, umwanda tubona mu buyobozi ni kimwe mu bitatuma bamwe mu baturage batumva”.

Uyu  muturage yongeraho ko ngo kuba nta bwiherero babona ku murenge wabo bikurura amakimbirane n’abaturiye ibiro by’umurenge wa Muko.

Yagize ati: “Ejo bundi hari umuturage bateye amabuye hano hafi aje gushaka ubwiherero, ikindi kandi kuba umurenge ufunga ubwiherero ni nko kubwira abawugana ngo ubwiherero ntabwo ushatse ajye ku gasozi, ni yo mpamvu rero usanga nyine abagana umurenge bahora mu makimbirane y’ubwiherero”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko bwiyemeje gufungurira abaturage umuryango umwe w’ubwiherero (foto Ngabo Protais).

Abaturanye n’ibiro by’umurenge na  bo binubira ifungwa ry’ubwiherero bwawo, nk’uko umwe muri bo yabivuze.

Yagize ati: “ Rwose njye hari n’ubwo nicuza impamvu natuye hafi y’ibiro by’umurenge, nta mahoro mba mfite ku bijyanye n’ubwiherero, Umurenge wafunze ubwiherero bwawo, urangije abaturage bawugana  ibohereza mu ngo zacu, twagerageje gufunga n’ingufuri abaturage bakazica yemwe n’inzugi bazazishika zikavaho, rwose ubuyobozi bw’umurenge bwisubireho, ikibabaje kandi ni uko iki kibazo mimaze igihe kinini, ariko twabuze iherezo, niba ku biro Umunyamabanga wacu akoreraho hari umwanda kubera ubwiherero buke nabwo yafunze, ubwo azaza mu nama umuturage amwumve se ?oya rwose”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire  w’Umurenge wa Muko , Rukeba Rwamuhizi, avuga ko ubwiherero babukinga kubera isuku nke yakomeje kujya iharangwa.

Yabize ati “Gukinga ubwiherero ni imwe mu nzira yo kwirinda umwanda, gusa iyo tubonye abaturage umubare ubaye munini ku murenge tubwira ubishinzwe ko yakingura abaturage bakabukoresha, abajya mu ntoki z’abaturage rero na  bo ubu ndabasaba gutinyuka bakajya baka agafunguzo ku ku mukozi ubishinzwe kandi aba ahari, turashishikariza abaturage rwose gukomeza kugira isuku birinda indwara zikomoka ku mwanda,abafite ikibazo cyo kuba hari abagana umurenge babangiriza tugiye kubihagurukira”.

Ubushakashatsi mu by’ubuzima ku isi bugaragaza ko  60% by’indwara z’ubumuga  ziterwa n’isuku nke, mu gihe indwara ziterwa n’umwanda zihitana abagera kuri 4% mu batuye isi, aha rero birasaba ko n’Umurenge wa Muko iki kibazo cy’ubwiherero ukitaho kugira ngo urinde abaturage bawo.

 2,472 total views,  1 views today