Musanze:Umunyamakuru Hagumimana Valens yateye ivi imbere ya Uwimana Esperence amusaba kuzabana akaramata
Yanditswe na Joselyne uwimana
Umunyamakuru Hagumimana Valens ukorera Energy Radio ikorera mu ntara y’Amajyaruguru;Musanze yatunguye umukunzi we Uwimana Esperence; akiva mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye;maze atera ivi amusaba ko yamwemerera akazamutegera urugori akamuhekera abana.
Ni umuhanga wabaye ku mugoroba wo ku wa 19 Ugushyingo 2019 ubere ahantu hamwe mu hakomeye hitwa Legacy g mu mugi wa Musanze.
Hagumimana valens wafashe icyemezo cyo kugaragariza inshuti abavandimwe n’ababyeyi amarangamutima y’uwo akunda yabikoze ubwo yamutunguranga agashyira ivi hasi maze amusaba kubana nawe ubuzima bwabo bwose ni mu gihe umukunzi we yasabwe n’amansonza yamutembaga mu maso(amarira y’ibyishimo)menshi maze yemerera uwo mu nyamakuru akaba n’Impamyabigwi VaVa ahita amwambika impeta y’urukundo yari yamuteguriye.
Ni ibirori byari byateguwe bigaragarako biteguwe neza yaba icyumba cyabereyemo ibirori uburyo cyari giteguwe neza n’amatara yuruvange yarimo n’umuziki mwiza wari uyunguruye.
Imyambarire myiza kubari bitabiriye ,yari yiganjemo umukara n’umweru guhana amagambo no gushimira Valens umukunziwe ku cyemezo bafashe cyo kuva mu bwiru bakajya ahabona.
Ikindi Kandi ni ibirori byari byitabiriwe kuko hari n’ababyeyi bareze vava Valens aho nabo bafashe ijambo bakamushimira intabwe ateye bakamushimira bamusaba ko yakomeza imyiteguro neza Kandi ko bamushyigikiye ;kuba afashe umwanzuro w’indashyikirwa.
Mu Ijambo Rya vava Valens yagize ati ” gutereta biravuna ndashimira umukunzi wanjye kuba anyemereye hari ubwo natekerezaga ko ashobora kubyanga ariko ubu ndumva nuzuye ndashimira abaje kwifatanya nanjye nshimira n’ababyeyi be bamureze mwakoze cyane”
Valens amaranye n’umukunzi imyaka itari mike aho bari bagiye kumarana imyaka itatu bakaba bafite gahunda y’uko bazarushinga muri Gashyantare 2020, ibi birori bikaba byitabiriwe n’abanyamakuru b’ingeri zose mu mu guhugu hose ,Televiziyo, ibitangazamakuru byandika n’ibindi.Bamwe mu batarabona abakunzi na bo Valence akaba yabasabye kubigiramo umuhate.
Valens yaguye mu byano umukunzi we akimara kumwemerera urukundo
1,415 total views, 6 views today