Musanze: IMRO irasaba abayobozi kwereka umuturage inzira yanyuzamo ikibazo ke kugira ngo ahabwe ubutabera

 

Yanditswe na Editor.

Ubwo Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), yatangaga amahugurwa ku bayobozi bo mu karere ka Musanze, bafite aho bahurira n’ubutabera, wabasabye gukomeza kuyobora umuturage  bamwereka  umuyoboro anyuzamo ikibazo ke kugira ngo koko abashe guhabwa ubutabera.

Umukozi w’umuryango IMRO Jules Mugisha, avuga ko inzego z’ubuyobozi zishinzwe gukemura ibibazo by’umuturage uhereye ku kagari kugera ku mirenge.

Yagize ati: “ Kuri ubu hari urwego rwitwa JRLOS(Justice reconciliation Low and Order Sector)Mu mahugurwa y’uyu munsi rero hagamije kurumenyekanisha  kugira ngo rujye rubafasha gukemura ibibazo haboneke ubutabera, ibibbizatuma bakemurira ibibazo ku gihe k’ubwuzuzanye, ibi kandi bizatuma n’imirimo yabo igenda neza ibibazo bikemukire ku gihe aho kugira ngo Gitifu akomeze kwikwizaho ibibazo, rimwe na rimwe ugasanga bitari no mu nshingano ze, uru rwego icyo ruje kumara ni ugukemura ibibazo by’umuturage mu bwumvikane, rukaba ari rumwe mu bituma umuturage adasiragira mu nkiko”.

Muri aba basabwa kwihatira cyane kwegera umuturage bamusobanurira ibijyanye n’uburenganzira bwa Muntu kugira ngo ahabwe ubutabera barimo uyu ushinzwe Octovie Niragire ushinzwe iterambere n’ishoramari;wo mumurenge wa Rwaza yagize ati: “ twajyaga twirirwa twivuruguta mu bibazo by’abaturage tutazi ko hari urwego nka JRLOS, rwadufasha gukemura ikibazo cy’umuturage mu buryo bwihuse, twari tuzi MAJ gusa ariko ubu noneho uru rwego turarumenye tugiye kujya twohereza ikibazo aho gikwiye kujya ;ibi bizatuma ndetse n’umurongo w’abafite ibibazo uzagabanuka imbere y’ibiro by’abayobozi, ibibazo dukunze guhura na byo ni ibijyanye n’ubutaka”.

Abayobozi b’afite ububasha mu gutanga ubutabera biyemeje kuyobora umuturage aho ahabwa ubutabera.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, bavuga ko ngo kuba abayobozi babo batazi urwego JRLOS, bituma birirwa basiragizwa mu mayira.

Ndizihiwe Eliysee ni umuturage womu murenge wa Musanze,

Yagize ati: “ Ubundi bimwe mu bidindiza ibibazo byacu ni uko ubona Gitifu ku murenge yishyiragaho ibibazo bimurenze, ugasanga ikibazo ni inshinjyabyaha, aho kugira ngo ahite agishyira kuri RIB, akakubwira ngo uzagaruke ejo, wamara icyumweru uza ku murenge akakubwira ngo jya mu bunzi, none njye maze kumva amakuru ko burya hari inzego nyinshi umuturage yanyuramo afashijwe kugira ngo abone igisubizo k’ikibazo cye, ibi bintu bifrasobanutse ni ukuri”.

JRLOS ni urwego rwatangiye imirimo yarwo mu mwaka wa 2014, rugamije kuvugira abaturage hagamijwe kubatoza kumenya uburenganzira bwabo, kugira ngo babone ubutabera.

 

 937 total views,  4 views today