Kwibuka 26:Mu cyumweru cy’icyunamo RIB yashyikirijwe ibirego bisaga 50, bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

 

Mu gihe abanyarwanda n’isi yose yibuka  ku nshuro ya 26, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu  cyumweru cy’icyunamo cyatangiye ku wa  7 kugeza ku wa  13 Mata 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwakiriye ibirego 55, ku byaha bishingiye ku ngengabitekerezo ndetse n’ibifite aho bihurira nay o.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, atangaza ko uyu mwaka ngo ibi byaha byagabanutse agereranije n’umwaka ushize wa 2019, aho ibi byaha byageraga kuri 72.

Ibi birego bishingiye cyangwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo uko ari 55, ngo byagiye biboneka mu gihugu hose, ubu ngo iperereza ariko rikaba rikomeza kugira ngo abo bizahama babihanirwe.

Yagize  ati “Kugira ngo nkubwire ngo muri biriya byaha dufitemo ingengabitekerezo za Jenoside icumi, dufitemo gupfobya Jenoside bingana gutya, ibyo bizaza nyuma, iperereza ryararangiye, ariko mu  birego 55 twakiriye, iperereza rishobora gusanga ibyaha by’ingengabitekerezo birimo birenga ibirego, harimo ibindi bikorwa bigize icyaha, cyangwa se ugasanga biranagabanutse”.

 

Umuvugizi wa RIB, agira icyo avuga nko ku muntu waranduye imya y’umuntu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Iperereza rishobora kuzagaragaza wenda ko bwari ubujura, aho kuba guhohotera uwacitse ku icumu nk’uko byitwa mu itegeko ry’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, atangaza kandi ko ibirego bakiriye uko bigera kuri 55,bigikorerwa iperereza;ngo ku buryo atahita atangaza ibyo guhohotera abarokotse Jenoside, gusa mu byasohotse mu bitangazamakuru harimo icyo kwangiza imyaka itandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu, aha rero ngo bakaba bakomeza gukora iperereza mu buryo bwimbitse kugira ngo haragare ukuri.

 

 1,102 total views,  2 views today