Muhanga:Imiryango itari iya leta yasabwe guhuza imbaraga igakorera hamwe

Yanditswe na Jean Claude Bazatsinda

Imiryango itari iya leta ikora ku bijyanye n’Ubutabera n’uburenganzira bwa muntu ikorera mu Karere ka Muhanga isabwa gukorera hamwe mu guhuza imbaraga na leta mu gukemura ibibazo by’abaturage bikigaragara muri aka Karere.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe n’Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), bigahuza iyi miryango yo mu Karere ka Muhanga n’inzego bwite za leta, hagaragajwe ko hakiri imbogamizi zirimo imikoranire yayo n’i nzego za Leta ibintu bituma  batagera ku ntego biyemeje.

Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu wa Concern and Care for the Needy in Rwanda (CCN-Rwanda), Euphrem Nteziryayo umwe mu bitabiriye ibi biganiro, avuga ko iki kibazo cy’imikoranire akenshi usanga ariryo pfundo rizitira kwesa iyi mihigo.

Yagize ati “Akenshi usanga uburyo sosiyete sivile zikoramo harimo kuba ba nyimwigendaho bakanahurira k’umufatanyabikorwa umwe kuko buri wese yakoze ukwe batahuje amakuru, hari n’imikoranire hagati yacu n’inzego bwite za leta ariko byose usanga bishingiye mu kudakorana neza, ibi biratudindiza mu mihigo kuko umusaruro uba muke ku bagenerwabikorwa bacu aribo baturage kuko icyo badukeneyeho ari ukubigisha no kubakangurira uburenganzira bwabo mu mategeko”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Musabwa Aimable, avuga ko bagiye gukorera hamwe

Yagize ati “Yaba twebwe na Sosiyete sivile dufatanyije nibwo twatanga ubutabera bwuzuye haba k’uwagiye mu nkiko cyangwa utarajyo, tugiye kujya dukorera hamwe mu gukemurira ibibazo by’abaturage mu ruhame kandi turizera ko bizatanga umusaruro ufatika”

Mu biganiro habayeho kwirinda Covid-19 hubahirizwa intera ndende hagati y’umuntu na mugenzi we

Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Muhanga, Uwineza Chantal we avuga ko ibi bibazo byose bikigaragara muri uru rwego bizakemurwa n’uko bagiye kujya bakorera hamwe igenamigambi bityo ntihongere kugaragara imbogamizi z’aho bamwe bavugaga ko batajyaga bamenya amakuru.

Yagize ati “Ikibazo kigaragazwa n’iyi miryango koko kiriho ariko ubu tugiye kujya twicarana dukorere hamwe igenamigambi cyane kubahuje imigambi noneho no kubishyira mu bikorwa dufatanye n’inzego zose bireba zishire hamwe kandi turizera ko bizatanga umusaruro”

Umuryango IMRO,ukorera mu Rwanda ukaba ukangurira abanyarwanda kumenya uburenganzira bwabo ndetse ikanabahugura  ku mategeko,ukorera mu turere twa Huye, Nyanza, Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Musanze, Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru. Rubavu, Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba. Gasabo, Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali na Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba.

 

 

 1,960 total views,  2 views today