Musanze: Abashora imari mu burezi bagamije amafaranga; abo baradutobera.Muhizi .

 

Yanditswe na Bagabo Eliab.

Ubwo ikigo cy’amashuri cya Winners Mount Academy cyasangiraga n’abana baharererwa ndetse n’abarezi babo Noheli ndetse kibifuriza n’umwaka mushya wa 2020, Umuyobozi w’iki kigo Muhizi Elie, yabifurije amahoro n’umwaka mushya muhire, ariko kandi avuga ko mu gushinga iri shuri atari agamije amafaranga cyangwa se ubundi bushabitsi, ahubwo ngo agamije kurerera u Rwanda, aha nanone akaba ariho ahera yihanangiriza, abashora imari mu burezi ko bakwiye kubikora bagamije kubaka umunyuarwanda w’ubumenyi bubyara ubuhangange.

Yagize ati: “Ushora imari mu burezi agamije inyungu n’amaronko cyangwa se indonke , uyu ntabwo aba akorera u Rwanda neza, kuko ni ngombwa ko turera abana bacu tugamije kubakuramo abanyarwanda bakunda igihugu, ndetse bakaba ibihangange nyarwanda, bagendeye ku  ndangagaciro n’umuco nyarwanda ndetse n’ubumenyi rusange”.

Umuyobozi wa Winners Mount Academy  Muhizi avuga ko uburezi ari intago y’iterambere n’imibereho myiza y’abanyagihugu

Bamwe mu barerera muri iki kigo bavuga ko gitanga ubumenyi mu rwego rwo hejuru , kandi kikaba cyaratanze n’imirimo ku bakigana nk’uko Aliance  Feza , uharerera abivuga.

Yagize ati: “ Twakoraga ingendo ndende tujya gushakira abana bacu aho biga, ariko kuva aho Winners Mount Academy, igereye hano abana bacu babonye aho bigira hafi kandi  kuko iri shuri riri hafi yacu,abana bacu ntibakora ingendo ndende; ubu abana bacu rwose bazi indimi z’amahanga ndetse bakandika bakanavuga ikinyarwanda neza, rwose umwana wize hano aba ajijutse, abakora imishinga yo kubaka ibigo by’amashuri cyane nk’abigenga bakabikora bagamije inyungu, abo baba baha isura mbi uburezi, ni ngombwa ko umuntu ashinga ishuri agamije kurerera u Rwanda, ikindi ni uko n’abana bacu nyuma yo kurangiza amashuri babonye akazi hano muri iki kigo, urumva ko cyaje no guhangana n’ubushomeri, ndashimira Muhizi wagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri, kandi natwe tuzakomeza kumuha ibitekerezo, nkaba nsaba nanone ababyeyi gukomeza gufatanya n’abarezi babo kurera bagamije  guteza imbere u Rwanda, aho kubaterera abarimu gusa ntibamenye uko abana babayeho mu mashuri”.

Feza Aliance, asanga Winners Mount Academy, ari igisubizo mu burezi

Ikigo cy’amashuri Winners Mount Academy, kimaze imyaka igera kuri ibiri ;kikaba gitanga amasomo , harimo indimi, ubumenyi rusange ,ndetse kigatoza umwana uhiga gukunda igihugu ndetse no kugendera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, kuri ubu gifite abanyeshuri bagera kuri 75 n’abarezi batanu,  gifite intego yo kwagura inyubako zayo  no kongera umubare w’abanyeshuri, kimwe n’abarezi.

Kuri ubu Winners Mount  Academy , ikaba yaratangiye kwakira abifuza kuharerera abifuza ibindi bisobanuro rero bakaba bahamagara kuri telefone nimero 0781 043 530.

Dore uko byari byifashe uwo munsi ukurikije amafoto

 

 

 1,046 total views,  2 views today