Musanze: Abaturage barashishikarizwa kubakisha amatafari yujuje ubuziranenge

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze , bavuga ko kuba nta gitaka cyujuje ubuziranange kugira ngo babashe kubumbamo amatafari ya Rukarakara, bibagiraho ingaruka mu kunoza imiturire no kuba bakubaka inzu zitabangamira ibidukikije mu buryo bworoshye.Ni  mu gihe ubuyobozi bwo bubasaba gukoresha amatafari yujuje ubuziranenge busabwa kugira  ngobagire inyubako zikomeye.

Abaganiriye na rwandayacu.com bo mu mirenge ya Kinigi na Musanze, bavuze ko kubona itaka ryo kubumbamo amatafari bibona umugabo bigasiba undi

Muhire Jonathan wo mu murenge wa Kinigi yagize ati: “ Kuri twe batuye mu gice cy’amakoro kugira ngo twubake inzu nziza zijyanye n’igihe dukoresheje amatafari ya Rukarakara  ni ibintu bitugoye cyane kuko igitaka dukwiye kuyabumbamo, kiri kure kandi kugera hano biraduhenda, ubundi kubumba rukarakara bisaba itaka ririmo ibumba, kandi riboneka mu mirenge ya Rwaza, n’igice kimwe cyo mu murenge wa Muhoza, ikamyo igera hano igura amafaranga atari munsi y’ibihumbi mirongo itandatu, kandi ntabwo inzu yakuzuzwa n’ikamyo imwe, numva ubuyobozi bwari bukwiye kujya bugira uruhare, bugashoramo amafaranga ahagije bagatwarira igitaka buri wese”

Mukamurigo wo mu murenge wa Kinigi ashimangira ko ikibazo bahura na cyo cyo kubura itaka ryujuje ubuziranenge Leta ikwiye kubigiramo uruhare hakaboneka ibirombe byo gucukuramo igitaka

Yagize ati: “ Twe duturiye ibirunga, urabona ko ahanini ari amakoro, ku buryo udashobora no kubona ibiro 100 by’igitaka mu buryo bworoshye , turasaba ko batwigisha uko twagikoresha kuko aho tugura amatafari ya rukarakara turahendwa ugasanga dukoresheje atujuje ibisabwa.”

Ikindi cyakorwa ni uko Leta yadushakira ahantu ha bugufi mu gihe umuntu ashaka rukarakara kubaka bikoroha, kuko mu murenge wa Rwaza ni kure kandi baraduhenda cyane

Kandi ari n’aho haboneka ubutaka bwiza burimo ibumba.”

Kuri iyi ngingo Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu ikoranabuhanga n’imitunganyirize y’Imijyi muri RSB Ing Alphonse Kanyandekwe ashimangira ko bigoranye kandi bidashoboka kugira ngo ubutaka bw’amakoro bube bwavamo amatafari ya Rukarakara

Yagize:Ubusanzwe itaka ry’amakoro ntabwo wapfa kurikoresha ngo ubumbe itafari ntabwo byakunda ariko hari itaka riri mu nkike nka Mubona, Remera n’ibindi bice byitaruye igice cy’amakoro, ririya taka rishobora gukoreshwa.

Kandi  Leta y’u Rwanda yashyize imbere gahunda yo gufasha abaturage gutunga inzu ikwiriye umunyarwanda atari imwe ageramo nyuma y’imyaka itatu ikaba igize ikibazo”.

Amabwiriza yo gukoresha rukarakara yasohotse mu mwaka wa 2019, agamije gufasha abaturage kubaka inyubako zihendutse kandi ziramba haba mu mijyi ndetse no mu cyaro. Aha rero rukarakara ikaba ari imwe mu bikoresho yemerewe gukoreshwa ku cyiciro cya kabiri cy’inzu zemerewe kubakwa, inzu nto zitageretse n’inzu zo guturamo zitarengeje metero kare 200. Amabwiriza ateganya ko umuntu wubakisha cyangwa wubaka rukarakara agomba kuba yarabihuguriwe.

Kugeza ubu  ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza ariho haboneka ubutaka bwo kubumbamo itafari ryiza, kandi bufite ibumba rihagije, ariko nanone ntibibujijwe ko hajyamo ibyatsi bituma rishobora kugira uburambe.

 

 

 

 

 16,557 total views,  2 views today