Gakenke: Amahugurwa aborozi bahawe aje gukemura ibibazo bahuraga na byo mu murimo wabo

Yanditwe na Rwandayacu.com

Bamwe mu borozi bo mu turere twa Gakenke na Burera, bavuga nyuma yo guhabwa amahugurwa mu gihe cy’amezi 6, byatumye bahungukira byinshi bizabafasha mu gukemura ibibazo bahuraga na byo mu murimo wabo w’ubworozi.Ubuyobozi bwo bubasaba kubyaza umusaruro amasomo bakuye muri aya mahugurwa.

Nyirabuntu Donatile ni umwe mu bakora umwuga w’ubworozi mu karere ka Burera; avuga amahugurwa yamuhaye ubundi bumenyi

Yagize ati: “ Aho mboneye aya mahugurwa nabonye ubumenyi, nabonye ko ubworozi bwa kijyambere bujyanye n’igihe bwazamura nyirabwo, ibi byatumye nanjye nzajya mbasha guhugura abandi mfite ikizere kuko amahugurwa nahawe yanzamuriye imyumvire , nabonye kandi ko ubworozi na bwo bikwiye ko bushyirwa mu bwishingizi, kugira ngo umworozi yirinde guhura n’igihombo, mu gihe ahuye n’ibiza”.

Aborozi bahawe amahurwa nyuma yaho bahawe inyemezabumenyi (foto rwandayacu.com)

Mujyambere Felicien,umuvuzi w’amatungo mu Karere ka Gakenke avuga ko yahuguwe mu buryo kubyaza umusaruro amatungo magufi.

Yagize ati: “ ubu bumenyi nahakuye bwamfunguriye imiryango ndetse bunamfasha kubona amasoko yaho nzajya ngurisha imiti y’amatungo ndetse n’ibindi.Aya mahugurwa ni ingirakamaro, ndifuza ko aya mahugurwa agera kuri benshi”.

Dr Tumushime Marie Claire,ni Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo mu Rwanda,avuga ko batekereje guhugura aborozi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.

Yagize ati: “ Twatekereje guhugura aborozi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi kugira ngo bakomeze bakore ubworozi bwa kinyamwuga hanyuma aba bahuguwe nabo bagiye guhugura bagenzi babo mu gihe cy’amezi 6 kandi iyi gahunda izakomeza.

Dr. Tumushime akomeza avugako abahuguwe bazakomeza kwitabwaho mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bikibangamiye aborozi b’amatungo magufi.

Yagize ati: “Haba abahuguwe ndetse n’abahuguye tuzakomeza kubitaho rwose ku buryo ibibazo biri mu borozi b’amatungo magufi bizakemuka burundu ikndi kandi aborozi b’amatungo magufi ntabwo bitabwagaho”.

Dushimimana Monique, ni Umukozi w’Akarereka Gakenke ushinzwe ubworozi,avugako bagiye kwifashisha abahuguwe mu gusangiza abandi borozi ubumenyi bahawe.

Yagize ati: “Ttugiye kwifashisa aba borozi bahuguwe nabo bahugure abandi mu rwego rwo kugeza ubumenyi kuri buri mworozi kandi ubu buryo ni ingirakamaro kandi tubwitezeho umusaruro mwiza.Ikindi ni uko muri aka karere nta bandi borozi bari barahuguwe kuko aka karere kagize kandi  aborozi b’amatungo magufi bahura n’imbogamizi nyinshi ubu buryo rero bwo kubahugura bwaje nk’igisubizo mu bijyanye n’ubworozi”.

Umushinga Orora Wihaze  uterwa inkunga na Usaid niwo  wahuguye abavuzi b’amatungo  bagera kuri  17 ndetse n’abajyanama b’ubworozi 100 bo mu turere twa Burera na Gankenke ku kwita ku matungo magufi nabo bahugura bagenzi babo mu gihe kingana n’amezi 6 bikaba byarakozwe ku bufatanye n’Urugaga rw’abavuzi b’Amatungo mu Rwanda kandi ngo aya mahugurwa azakomeza.

 5,877 total views,  2 views today