Kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 16:RDB irataka igihombo yatewe na Covid-19

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Kwita Izina abana 24 b’ingagi bavutse ku nshuro ya 16 bigiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya corona virusi.
Abaturage baturiye Pariki y’ibirunga mu kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Musanze baravuga ko bahombye amafaranga babonaga avuye mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi igikorwa kiba buri mwaka ubusanzwe uyu muhango ukaba waritabirwaga n’abanyamahanga menshi bagasiga amadovise menshi mu mahoteli aturiye pariki y’ibirunga n’umujyi wa Musanze muri rusange.
Ni mu gihe kandi abaturage benshi bahabwaga akazi kajyanye nigutegura uyu munsi kuko abaturage babonaga amafaranga menshi nkuko bitangazwa n’Umuyobozi w’intara y’Amajayaruguru Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney
Yagize ati:”Turishimira ko abana 24 b’ingagi bavutse bazitwa amazina , twabaga twakiye umukuru w’igihugu yaje kwifatanya n’abaturage bo mu majyaruguru mu muhango wo kwita izina hakaba harabaga hatanzwe akazi Ku rubyiruko mugutegura site yitirwaho izina ,ahakirwa abantu basaga ibihumbi 50 ndetse n’amahoteli yose yo muri Musanze yabaga yuzuye abantu baje kwita Izina ubu rero uyu mwaka ntabwo twashoboye kubibona gusa turishimira ko abana b’ingagi bavutse”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa RDB bo bavuga ko uyu mwaka akazi gakorwa mu mapariki ndetse bakigisha abanyarwanda uko abaveterenri ,abagide , ku buryo nibyo tumaze kugeraho mu kubungabunga urusobe rw,ibinyabuzima muri pariki aribo babigiramo uruhare cyane.
Belize Akariza akaba yasabye abaturage baturiye pariki gukomeza gukunda urusobe rw’ibinyabuzima nkibisanzwe ndetse bagakomeza no gukunda akazi ko kubungabunga inyamaswa zo muri Pariki.
Kwita Izina biteganijwe kuwa gatanu tariki ya 24 Nzeli 2020 hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda covid19.

 3,383 total views,  2 views today