Gakenke:Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covidi-19, binjirije akarere miliyoni umunani

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubuyobozi bw’akarere kaGakenke  buratangaza ko abagera kuri 681, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covidi-19, bahanwe ndetse abandi bakigishwa kubera kutubahiriza Gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi, aba bakaba baraciwe amande agera kuri miliyoni umunani.

Abaturiye Gakenke, bavuga ko abahanwe byari bikwiye kuko ngo biyemeje kurwanya Koronavirusi bivuye inyuma,abo rero bahanwe  ngo birakwiye kandi biyemeje kujya batanga amakuru, kuri abo bose batubahiriza gahunda zo gukumira iki cyorezo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yagize ati: “ Abahanwe muri gahunda y’amabwiriza twahawe n’abayobozi bakuru b’igihugu, kugira ngo hirindwe icyorezo Koronavirusi, ni ababa bafunguye utubari, abatwarara amagare na za moto, abapimira mu ngo,abafungura za resitora,n’abandi, binyuze muri njyanama y’akarere rero abaguye muri iki cyaha ni abaturage bagera kuri 681, muri bo rero hari  abahanishijwe gucibwa amande, ku buryo twinjije agera kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda; ntabwo gahunda yari iyo guhana ariko iyo byanze nyine ibihano biba ngombwa, hari n’abandi bagera kuri babiri bigometse ku nzego za Leta, abo twabashyikirije inzego bireba.”

Akarere ka Gakenke kinjije miliyoni umunani kubera amande y’abanze kubahiriza gahunda yo kwirinda Koronavirusi

Bamwe mu baturage bo muri Gakenke basanga guhana abadashyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kuguma mu rugo kugira ngo hirindwe covidi-19, badindiza irandurwa ryayo, nk’uko Byumvuhore Faustin wo mu murenge wa Nemba yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Hari bamwe mu karere kacu bagifite imyumvire yo kumva ko Korona itagera mu karere kacu ngo ni uko ari mu cyaro , bagafungura utubari, resitora , bakirirwa bisiritanaho , basangirira ku muheha umwe, nyamara bakiyibagiza ko n’ibihugu by’ibihangange ubu byaburiye umuti kiriya cyorezo, abigira ba ntibindeba muri Gakenke rero, reka ubuyobozi na bwo bubahane kuko batwigisha buri munsi yemwe na radiyo zinyuzaho amatangazo yo kwirinda, ubu rero na twe twiyemeje kujya dutanga amakuru, kuri abo bose barenga ku mabwiriza ya gahuinda ya Guma mu rugo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke , bukomeza gushishikariza abaturage kudakomeza kugendagenda , bakagira isuku bakaraba intoki buri gihe, kandi birinda kwegerana.

Imibare itangwa na Misiteri y’Ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko ku wa 15 Mata 2020, abarwayi bagera ku 136 aribo bagaragaye , abagera kuri 54 bamaze kuyikira.

 912 total views,  2 views today