Kigali: Ikigo nderabuzima cya Mwendo  na Trinity Center for World Mission begereje abaturage ubuvuzi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku bufatanye bw’umurenge wa Kigali, Ikigo nderabuzima cya Mwendo n’Ikigo Trinity Center for World Mission gikora imirimo y’iyogezabutumwa mu Rwanda, kuri tariki ya 14-15 Nyakanga 2023 begereje abaturage serivisi z’ubuvuzi ku buntu bituma imibare y’abivuza biganjemo abakuze batuye mu murenge wa Kigali bizuzumisha indwara zitandukanye ku bwinshi.

Umuyobozi wa Trinity Center for World Mission Kwizera Nehemie akaba yasobanuye impamvu z’iki gikorewa kirimo gukorwa n’abaganga b’inzobere baturutse muri Amerika bari kumwe n’abandi basanze hano mu Rwanda, bari kumwe n’abamisiyoneri ba Mission to the World ( MTW )  ibafasha (ari nayo yabyaye Trinity Center for World Mission).

Iki gikorwa ngo ni  kimwe muri byinshi byagenwe gukorwa, bikaba ari  ngarukamwaka bakora buri gihe mu bihe cy’impeshyi, kikaba kigamije korohereza umuturage kubona serivise nziza kandi hafi ye.

Ibi bikorwa bikomeje gukorwa n’abamisiyoneri biri kuba mu buryo butandukanye by’ubuvuzi no gutanga inama hagagamije kugera ku iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ni ubwa mbere bibaye mu Rwanda, akaba ari ibikorwa by’impwuhwe ubusanzwe umuryango wacu Trinity Center for World Mission ukora”

Kwizera Nehemie ati: “twe dukora umurimo w’ivugabutumwa, duha ubumenyi n’amahugurwa abitegura kuba abapasitoro n’abavugabutumwa ku nyigisho za bibiliya. Dushyigikira kandi amatorero akivuka kugira ngo abayashinze bahabwe ubumenyi bwisumbuyeho, tukabikorana n’amatorero yose y’Abaporotesitanti, n’andi matorero yose yemera ko Yesu ari umwana w’Imana, Umwuka wera na bibiliya nk’ijambo ry’Imana”.

Akomeza avuga ko kuri ubu bari gushaka uko bahabwa ibyangombwa bitangwa na n’ikigo gishinzwe kaminuza n’amashuri makuru (HEC), kugira ngo ishuri ryabo rya bibiliya ritangire ryujuje ibyangombwa kandi ryemewe.

 

Charle King yasobanuriye abaturage ibyiza byo kwegerezwa servise zo kwivuzaUmuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Trinity Center for World Mission muri Amerika, Charlie King waje akuriye itsinda ry’aba baganga n’abamisiyoneri, avuga ko bagiye no gutangiza seminari nshya i Kigali, kandi abaturage bahaturiye aribo bazaherwaho.

 

Charlie King yagize ati “Intego yacu ni uko hazabaho kwiyongera kw’abapasitori bavuguruye, bahuguwe bihagije, kandi bize tewolojiya, ndetse no kongera umubare w’abayobozi b’amatorero”.

 

Muri serivisi z’ubuvuzi ku buntu bahawe zikaba zirimo kwisiramuza, gupima sida, kwisuzumisha indwara z’amaso n’amenyo, kanseri y’amabere n’iy’inkondo y’umura, kwipimisha indwara zitandura nka diabete n’umuvuduko ndetse no gusuzuma ababyeyi batwite hifashishijwe ibyuma kabuhariwe.

Mugwaneza Carine atuye mu mudugudu wa Ruhango, akagari ka Kigali avuga ko yishimiye serivise yo gupimwa indwara y’umuvuduko n’umutima yahawe. Yagize ati “Twari mu nteko y’abaturage batubwira ko hari abazungu bazaza kutuvura, ni uko naje none ntashye nzi uko mpagaze, byanshimishije kuko nta mafaranga byantwaye, aho nari kuzajya gukorerwa ibyo mbonye hano byari kuzantwara amafaranga atari munsi y’ibihumbi mirongo inani na bitanu (85.000 frw). Murumva rero ngize amahirwe ndashima Trinity yazanye aba baganga

Umukecuru uvuga ko yavutse mu 1943, Rahabu Mukampabuko yagize ati “ ntuye mu mugudugu wa Rubuye, nshimiye ko aba bazungu baje kutuvura, rwose gitifu ndamushimye we wazanye aba bantu bamvuye, bakaba bampaye n’imiti nkaba nizeye ko nzakira kandi vuba. Nari maze iminsi ndwaye umutima n’umuvuduko w’amaraso”.

Umuyobozi mukuru w’ikigo nderabuzima cya Mwendo, Nzabonankira Euloge, avuga ko bishimira kubona abafatanyabikorwa nka Trinity Center for World Mission, kuko bibafasha gutanga serivise z’ubuzima basanze umuturage hafi yaho atuye.

Yagize ati : “Biradushaka cyane kuko ubwitabire bw’abatugana buba bwinshi, bityo indwara zimwe na zimwe tukazikumira hakiri kare”. Akomeza agira ati “ iyo turi gutanga ubuvuzi twasanze umuturage aho ari, bidufasha no gutanga inama ku buzima. Uretse abo twavuriye hano, umurwayi bigaraga ko atafashirizwa hano arahabwa tarensiferi azakomeze akurikiranwe”.

 

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima na bwo bwishimira ubufatanye na Trinity

Nzabonankira Euloge akomeza avuga ko bari kumwe n’inzobere mu buvuzi bw’abana zaturutse muri Amerika,ndetse n’abandi basanzwe bafatanya, Inzobere z’indwara z’amaso n’amenyo, abaforomo ndetse n’abafasha mu by’ubuganga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali, buvuga ko hakoranyijwe ibigo by’ubuvuzi byose bibarizwa mu murenge wa Kigali birebererwa n’ikigo nderabuzima cya Mwendo , hakazatangwa ibiganiro bitandukanye harimo, ubukangurambaga ku bwisungane mu buvuzi, ubumenyi ku ndwara zandura n’izitandura, ubumenyi kuri serivise zitangwa n’ibyiciro bitandukanye by’ibigo by’ubuvuzi, ibyiza byo gupima inda ku gihe, ibyiza byo kubyarira kwa muganga no kuboneza urubyaro, isuku n’isukura ndetse  n’imirire.

Exif_JPEG_420

 

 472 total views,  2 views today