Gicumbi: Miyove abahejwe inyuma n’amateka bamaze gusobanukirwa ibyiza byo kugana ishuri
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Mu murenge wa Miyove akarere ka Gicumbi, abasigajwinyuma n’amateka bishimira ko basigaye boroherezwa mu mashuri ,ibintu bitanga ikizere ko mu minsi iri imbere abazarangiza amashuri bazajya babasha kwihangira umurimo.
Aba basigajwinyuma n’amateka bavuga ko bishimira ko abana babo guhera ku myaka 3 – 6, batangirira amasomo yabo mu kigo mbonezamikurire y’abana cya Miyove
Umwe mu babyeyi witwa Kadederi baganiriye na Rwandayacu.com yavuze ko yishimira uburyo Leta yitaye ku bana babo
Yagize ati: “ Kuri ubu ndishimira uburyo Leta y’ubumwe isigaye yaraduhaye agaciro , ubundi muri za 1980 byari bizwi ko umutwa akwiye gukomeza akibera mu mashyamba akabumba ibyo bikaba bihagije, kugeza ubu rero Leta iyobowe na Kagame yaduhaye agaciro , ubu abana bacu bariga uhereye mu kigo mbonezamikurire nta kintu dusabwa ngo twishyure kuko byose Leta irabikora , ibi rero biduha ikizere ko abana bacu bazabasha kwihangira umurimo kuruta uko mu myaka yashize twafatwaga nk’abantu basabiriza cyangwa batunzwe no kubumba gusa, ibi rwose tumaze kumenya ko ishuri ari ngombwa cyane”

Umuyobozi w’ishuri ribanza ryitwa Ikirezi Béatrice Kandatwa, avuga ko muri iyi minsi koko usanga abasigajwinyuma n’amateka bagenda bahindura imyumvire mu bijyanye n’iterambere.
Yagize ati: “ Kuri ubu usanga abana bakomoka ku basigajwinyuma n’amateka biga neza ugereranyije n’uko mbere twari tubazi, wenda muri uyu mwaka abo dufite mu mwaka gatandatu si benshi kuko batakurikiye neza, ariko nk’abo dufite muwa kabiri no muwa gatatu umuntu yagira icyizere, ko bazagera mu mashuri yisumbuye;ikindi ni uko aba bana tubitaho cyane kuko urumva bafite uko babayeho bitandukanye n’abandi niyo mpamvu tubitaho by’umwihariko, kandi muri rusange hari impinduka mu iterambere mu masomo.”
Bimwe mu byadindizaga uburezi bw’abasigajwe inyuma n’amateka harimo no kuba abana baraherekezaga ababyeyi babo kujya kuzana ibumba ; ndetse no gushaka ubwatsi bwo gutwikisha inkono babaga babumbye, mu rwego rwo kugira ngo babone imibereho cyane ko nta masambu bagira.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Miyove Deogratias Mwanafunzi, avuga ko hari abana bakurikiranwa byihariye, isuku, imirire yabo n’ubuzima bwabo, bwa buri munsi.
Yagize ati “Kugeza ubu bariya basigajwinyuma n’amateka ubuzima bwabo tubwitaho buri munsi, haba imirire, amasomo ku bana babo ndetse n’isuku, hari n’abandi babyeyi bo muri iyi miryango usanga imyumvire yabo yarazamutse batoza bagenzi babo isuku kimwe no kunoza imirire, ubu rwose imyumvire y’uwasigajwinyuma n’amateka usanga yarazamutse gusumbya uko byari bimeze mu myaka yashize, tuzakomeza kubitaho rero kuko gahunda ya Leta ni uko nta mwana wasigara inyuma mu bijyanye n’uburere kimwe n’ubumenyi.”
Kubeza ubu abasigajwinyuma n’amateka bo mu murenge wa Miyove, ntabwo bakishingikirije umwuga wo kubumba gusa kuko kuri ubu bayobotse n’inzira y’ubuhinzi n’ubworozi ubukorikori ndetse n’ubucuruzi.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka muri Miyove, nyuma yo kurangiza ay’isumbuye bize umwuga w’ubudozi (Foto Ngaboyabahizi Protais).
2,415 total views, 2 views today