Turkey: Perezida Recep Tayyip Erdogan yanze ubwegure bwa Minisiteri w’ umutekano

 

Yanditswe na Dushimimana Jacques.

Kuri iki cyumweru cyo kuwa 12 Mata ni bwo Perezida Recep Tayyip Erdogan yanze ubwegure bwa Minisiteri w’ umutekano bwana Suleiman. Bwana Suleiman  Minisiteri w’ umutekano w’ igihugu cya Turikiya yasabye kwegure nyuma yo kubisabwa na bamwe mu bayobozi bamushinja ko yananiwe kuzuza inshingano ze nka Minisiteri w’ umutekano mu kurwanya ikwirakwira ry’ icyorezo cya coronavirus mu abaturage ashyiraho amategeko n’ ingamba zikarishye.

Kuri uyu wa gatanu w’ icyumweru gishiize ku wa 10 Mata 2020 ni bwo muri Turikiya hasohotse amabwiriza n’amategeko mashya ko nta muturage wemerewe kuva mu rugo mu mpera z’ icyumweru.

Mbere y’ igihe cyari cyatangajwe abaturage buzuye mu maduka n’ amasoko y’ ibiribwa ari benshi bahaha ibribwa bazaba barikwifashisha mu gihe bazaba batari kuva mu rugo, ibi byaje guteza ikibazo cy’ uko nta bwirinzi burikugaragara muri urwo rujya n’ uruza rw’ abaturage.

Perezida Recep Tayyip Erdogan yanze ubwegure bwa Minisiteri w’ umutekano bwana Suleiman.

Kuri iki cyumweru cyo kuwa 12 Mata 2020 ni bwo igihe cyo kuguma mu rugo cyari kirangiye ariko kubera umubyigano n’ urujya n’ uruza rwinshi rwagaragaye kuwa gatanu tariki ya 10 Mata 2020 byateje ikibazo cy’ uko kuri uyu wa gatanu abaturage bashoboraga kwanduzanya icyorezo cya coronavirus mu buryo bwihuse.

Abantu basaga ibihumbi mirongo ine n’ abirindwi nibo bamaze kwandura icyorezo cya coronavirus mu igihugu cya Turikiya, ni mu gihe abamaze guhitanwa na cyo ari 1198. Kugeza ubu ku isi hose igihugu 146 ni byo bimaze kugerwamo n’ iki icyorezo cya coronavirus.

 834 total views,  2 views today