Musanze: Mu murenge wa Kimonyi hari ahitwa Uganda kubera kanyanga yahagize imbata

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Hari agace ko mu murenge wa Kimonyi , kasaritswe n’ibiyobyabwenge ku buryo, kuri ubu bahise muri Uganda, ni mu gasantere k’ubucuruzi  Kivumu, akagari ka Kivumu, gahuriweho n’imidugudu ya  Ndorahe na Murege.Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko iki  kibazo bukizi hashize igihe.

Iyo ugeze muri santere ya Kivumu mu  murenge wa Kimonyi, uhura n’abantu cyane cyane insoresore, bafite uducupa twavuyemo amazi y’Inyange, ukibwira ko ari amazi nyamara ari kanyanga batemberana, ibintu bikurura urugomo n’ihohotera bitewe n’ubusinzi bwa kanyanga.Bamwe mu baturage bavuga ko iki kibazo bukizi ariko ngo bukingira ikibaba abo barembetsi n’abacuruza  ba kanyanga.

Umwe mu baturage yagize at: “Ubundi iyo umuntu aguhamagaye wibereye muri santere ya Kivumu, umubwira ko uri  muri Uganda, agahita yumva ko urimo kwinywera kanyanga, ubu rwose iyo tuyishatse turayinywa none se nkubeshye, ubu aka gacupa mfite, ukabonye wagira ngo n’amazi ariko urumva ko nawe kanyanga irimo guhumura hano , ni ko tuyinywa rero, nta kuntu izacika hano kuko nab a mudugudu barayinywa kandi babaha akantu(Ruswa)”

Kuba kandi kanyanga yo muri Uganda  ya Kivumo, ikingirwa ikibaba na bamwe mu buyobozi b’inzego z’ibanze za Kimonyi bishimangirwa n’umwe mu baturage ba Kivumu

Yagize ati: “ Ndakubwiza ukuri ntiwambwira ngo kanyanga mu kagari ka Kivumu , mu gihe icururizwa mu isibo, mudugudu abizi, ariko wambwira gute ko kanyanga yabura gucika mu murenge urimo abayobozi kugera kuri gitifu, hakaba irondo ry’umwuga, hakaba Daso, ukavuga ngo abarembetsi ni ho bafite amasitoke ya kanyanga zikomereza muri Nyabihu, ahubwo nyine ni uko amakuru dufite ngo abacuruzi ba kanyanga bajya kureba mudugudu bagatanga akantu ndetse ku buryo na Gitifu w’umurenge kamugeraho , akaba nawe ngo atajya agera muri iyi santere ya Kivumu, akabivuga mu nama yiyererutsa ngo arwanya kanyanga”.

Ikindi uyu muturage akomeza avuga kibabaje ni uko iyo bamwe muri bo bafashwe banywa kanyanga, aribo bafungwa , nyamara abayicuruza bo  bagasigara bidegembya.

Yagize ati: “ Ikibabaje ni uko iyo umuntu bamusanze mu kabiri k’uyicuruza arimo ayinywa bamutwara agahanwa nyamara uyicuruza we akikomereza imirimo ye twifuza ko ibi bintu rwose byahagurukirwa kuko twe tubona kugira ngo ibiyobyabwenge bireke gucika ari uko abayobozi uhereye kuri mutwarasibo babigiramo uruhare mu kwikurirasmo amaronko, ubundi ngo ntibagiye kwiteranya”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi Mukansanga Gaudence nawe ashimangira koko ko kanyanga yibasiye iriya santere, ariko ngo uwo babonye baramufatga akabihanirwa.

Yagize ati: “ Ni byo koko iriya santere ya Kivumo, ibamo kanyanga pe, ariko nta rugomo rujya ruhaba, kuko twabahaye amasaha banyweraho inzoga kuko bagomba gutangira kunywa sa munani, gusa ku bijyanye na kanyanga byo ubu twarabihagurukiye uwo dufashe tumushyikiriza inzego z’umutekano, ku bijyanye rero no kuba hari abayobozi babyihishe inyuma byo ntabwo twari twabimenya neza tugiye kubikurikirana duhereye kuri ba mutwarasibo, gusa ba mutwarasibo bo ntabwo nakwemera ko barya ruswa”

Mukansanga akomeza avuga ko abarembetsi ari ibihaze kandi no kuba baturiye ahantu horoshye kugira ngo ibiyobyabwenge byinjire ari imwe mu ntandaro zo ,uba kanyanga idashobora gucika muri Uganda ya Kimonyi.

Yagize ati: “ buriya umurembetsi aba ari ikihebe , muhuye yakumerera nabi , ikindi kandi buriya Kivumo iri mu nzira neza neza y’aho ibiyobyabwenge byoroshye kunyura , kuko iva mu bihugu duturanye”.

Umuntu yakwibaza impamvu Kanyanga imara imuyaka myinshi mu gace aka n’aka, nyamara Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu hashize imyaka myinshi na yo ivuga ko umuyobozi hazajya hafatirwa ibiyobyabwenge aho ayobora azajya abihanirwa kimwe n’ubicuruza nk’uko Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yabitangaje;

Yagize ati: “ Kugeza ubu bimaze kugaragara ko kanyanga yinjira mu gihugu, igacururizwa mu midugudu kandi abakuru b’imidugudu babirebera, kuva ubu noneho umukuru w’umudugudu na mutwarasibo bazajya bagaragaraho ko ibiyobyabwenge bitundwa , bikoresherezwa mu  idugudu yabo bose bazajya babihanirwa ari ukoresha akanacuruza ibiyobyabwenge bazajya bose bafatwa nk’abanyabyaha”.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

 839 total views,  2 views today