Komite nshya ya Rayon Sports yahawe iminsi 30 yo gukemura ibibazo by’ikipe

Yanditswe na rwandayacu.com

Munyakazi Sadate na bagenzi be bari abayobozi ba Rayon Sports bambuwe ububasha bwo gukomeza kuyobora iyi kipe nyuma y’igihe kinini ivugwamo ibibazo byagejeje n’aho inzego za leta zifata iya mbere mu kubikemura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri habaye inama ihuje inzego ziyobora Rayon Sports ndetse n’uruhande rw’abahoze mu buyobozi bwayo ihagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB. Uruhande rw’ubuyobozi rwari ruhagarariwe na Munyakazi Sadate mu gihe uruhande rw’abatavuga rumwe nawe rwari ruhagarariwe na Muvunyi Paul.
Bivugwa ko hanzuwe ko Munyakazi na bagenzi be bagomba kuva ku buyobozi bw’iyi kipe yambara umweru n’ubururu kandi ko batagomba kugaruka muri komite nshya iyobora iyi kipe.
Ikindi ni uko uruhande rurimo abahoze mu buyobozi narwo rutemerewe kugaragara muri komite nshya, igomba gushyirwaho mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Abazaba bagize iyo komite bivugwa ko bazagenwa n’izi mpande zombi, ubundi hakaba ihererekanyabubasha.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko Komite ya Munyakazi yananiwe kuzuza inshingano yahawe.
Ati “Murabizi ko twahagaritse inzego zindi z’umuryango, dusigaho komite nyobozi kuko twifuzaga ko ishobora gukomeza kuba ikora ubuzima bw’umuryango […] ariko isesengura ryacu ryagaragaje ko inshingano twabahaye n’inshingano zisanzwe z’umuryango batashoboye kuzikora, ntabwo bashoboye guhuza umuryango ndetse ntibanashoboye no kudushyikiriza inyandiko zivuguruye nk’uko twari twabibasabye.”
Yavuze ko nyuma yo guhagarika aba bayobozi basanzwe bayobora Rayon Sports, hagiye gushyirwaho abayobozi bazategura impinduka mu gihe cy’inzibacyuho. Ati“Abayobozi bahagaritswe, basabwa kuzakora ihererekanyabubasha n’abo baza kuba bashyizweho [rikazaba] kuwa 24 Nzeri.”
Dr Kaitesi yavuze ko mu gihe cy’ukwezi, ibibazo bya Rayon Sports nibiba bitarakemuka, RGB ifite uburenganzira bwo gufata ibindi byemezo birimo no guhagarikwa by’agateganyo.
Imyanzuro yafashwe na RGB:
RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sports Association kuko wateshutse ku nshingano.
Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.
Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sports biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho.
Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze tariki ya 24 Nzeri 2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanyabubasha.
Mu gihe Rayon Sports izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.
RGB yavuze ko muri Gicurasi, Ngarambe Charles yanditse ibaruwa amenyesha uru rwego ko ariwe muyobozi wayo. Dr Kaitesi ati “Byagombye ko dutangira gusesengura ibijyanye n’uwo muryango”.
Hadaciye iminsi itanu Munyakakazi Sadate uyobora Rayon Sprts nawe ngo yaranditse ati “dore uko natowe n’ibyemejwe ku wa 19 Mutarama 2020”. Ngo izo nyandiko zose zagaragazaga ko muri uyu muryango harimo ibibazo bishingiye ku miyoborere n’amategeko.
Ati “Ni ibibazo bishingiye ku miyoborere n’ibishingiye ku miterere. Niba mwarabibonye hari ikirangantego gisa n’ikarita y’u Rwanda n’ikindi, ugasanga hari ibyicaro bine, ntibamenye ko kubihindura bigenwa n’amategeko.”
Ikoreshwa nabi ry’umutungo na konti ziriho ubusa
Mu 2015 igenzura ku mutungo w’iyi kipe ryagaragaje ko hari ikibazo cy’amafaranga akoreshwa nabi, uburyo amafaranga yinjira n’uburyo asohoka budasobanutse, amadeni n’ibindi.
Ati “Twasanze harimo imyenda idafite gihamya y’uburyo yafashwe. Ugasanga hari umuyobozi ugaragaza ko yayigurije, ariko wasaba gihamya bikabura […] Twasanze hari amafaranga y’abaterankunga aza, uburyo yakoreshejwe ntibigaragare mu bitabo byayo.”
“Harimo ikibazo cy’imisoro itandikwa, imaze kuba myinshi cyane. Twasanze kuri konti zose za Rayon Sports nta bihumbi 200 Frw, hari igihe kuri konti za Rayon Sports haba hariho ubusa. Ubu uyu munsi Rayon Sports ifite amadeni arenga miliyoni 800 Frw. Mu gihe cy’umwaka hiyongeyeho nka miliyoni 200 Frw.”
Dr Kaitesi ati “Twihanangirije umuryango, ariko ubuyobozi burahagarikwa kuko bwananiwe gukora inshingano. Iyo dusanze umuryango unaniwe kwikemurira ibibazo cyangwa ngo ujye mu mpuzamiryango ubarizwamo ngo bawufashe kubikemura, dushaka uburyo ikibazo gikemuka.”
Yakomeje avuga ko hari amazina 16 yatanzwe agomba kuvamo abayobora uyu muryango mu gihe cy’inzibacyuho.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, avuga ku mpande zitumvikana muri iyi kipe, yagize ati “Byasaga nk’aho hari impande ebyiri zihanganye. Impande zombi zahamagawe kugira ngo bagire uruhare mu gushaka igisubizo kirambye cy’ibibazo biri muri Rayon Sports.”
“Uretse no kubihanangiriza, twabasabye ko batozangera kugaragara mu buyobozi bwa Rayon Sports nubwo uwayoboye akenshi aba ashaka kongera kuyobora. Twabasabye ko badufasha guhitamo abantu bashobora kuyizamo bakayifasha ariko batagaragaye mu bibazo bya Rayon Sports.”
Kuva muri Mata uyu mwaka, muri Rayon Sports- ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi- havugwamo umwuka utari mwiza, aho hari abadashyigikiye ubuyobozi buhari buyobowe na Munyakazi, ku isonga ry’abashaka impinduka hakaba abigeze kuyiyobora barangajwe imbere na Muvunyi Paul yasimbuye.
Iyi kipe kandi ivugwamo ikibazo cy’amikoro make n’imikoranire itari myiza n’abaterankunga barimo SKOL, aho abakinnyi baheruka umushahara wa Werurwe, bamwe bavuga ko bahawe igice mu ntangiriro z’uku kwezi, ni nyuma y’uko bari bamaze hafi amezi atanu barahagarikiwe akazi kubera icyorezo cya Coronavirus.
Muri ibi bibazo byayivuzwemo cyane ibishingiye ku buyobozi, niho havuye ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ko hari abantu atazi bivanga mu buyobozi bw’ikipe.
Iyi yakurikiwe n’indi yanditswe n’abahoze bayobora Rayon Sports, barimo Ngarambe Charles wandikiye RGB avuga ko ari we muyobozi uhagarariye Umuryango Rayon Sports byemewe n’amategeko ndetse nyuma y’aho, aba bakoze inama ikuraho Komite Nyobozi ihagarariwe na Munyakazi Sadate bayishinja imikorere mibi irimo gucamo ibice abafana no gushwana n’abaterankunga.
Hari n’abavugaga kandi ko uburyo Sadate yatowemo binyuranyije n’amategeko bityo yakagombye kwegura kuko yatowe n’abafana aho kuba abanyamuryango bemewe b’ikipe.
Munyakazi Sadate yandikiye kandi Perezida Kagame ibaruwa ndende y’amapaji ane, amumenyesha ibibazo byose bivugwa muri iyi kipe birimo kunyereza umutungo kw’abahoze bayiyobora, ruswa, kugura abasifuzi no kuba hari abavuga ko bazarimbura Rayon Sports.
Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports.
Ibi byatumye mu mpera z’uko kwezi, RGB yemeza ko Munyakazi Sadate, ari we muyobowe wemewe ndetse imusaba kuyigezaho raporo y’ibikorwa by’iyi kipe, yakozwe hagati ya Gicurasi na Kamena no kugira ibyo avugurura mu mategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports.
Ku wa 7 Kanama 2020, RGB yandikiye Munyakazi Sadate imusaba guhagarika inzego zose zigize Umuryango Rayon Sports hagasigara gusa Komite Nyobozi ireberera ikipe mu gihe hagikorwa inonosora y’amategeko shingiro yawo ndetse kuva icyo gihe bikaba bitari byemewe gutumiza inama y’Inteko Rusange.
Iki cyemezo cya RGB nticyakiriwe neza na bamwe mu bavuga ko ari bo banyamuryango bemewe ba Rayon Sports, bandikiye Munyakazi Sadate tariki ya 8 Kanama bamusaba gutumiza Inama y’Inteko Rusange bivugwa ko yari igamije kumukuraho, aho bo bagaragazaga ko ari iyo gukemura ibibazo bivugwa muri uwo muryango.
Ku wa 26 Kanama, aba banyamuryango bandikiye RGB basaba gutumiza Inama y’Inteko Rusange, ariko basubizwa ko hakinonosorwa amategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports bityo gutumiza inama y’Inteko Rusange bidashoboka kugeza igihe kizamenyeshwa.
Kuba nta gisubizo kibanyuze bahawe na RGB, byatumye aba bavuga ko ari bo banyamuryango nyakuri ba Rayon Sports, bandikira Perezida Kagame mu ntangiriro z’uku kwezi.
Muri iyi baruwa yagiye ahagaragara tariki ya 5 Nzeri, aba banyamuryango bahagarariwe na Me Kabuye N. Jean, basabye Perezida Kagame ko yavanaho icyemezo cyafashwe na RGB kuko atari yo yagakwiye gushyiraho amategeko ya Rayon Sports kuko urwego rukuru muri uwo muryango ari Inteko Rusange, akaba ari nayo yemeza amategeko shingiro.

 1,576 total views,  2 views today