Kigali: Polisi yataye muri yombi abacuruza Mukorogo.

Yanditswe na Rwandayacu.

Inkuru rwandayacu.Com, ikesha Imvaho Nshya, ivuga ko

Abacuruzi bane barimo n’abo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga ho mu Mujyi wa Kigali, batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza amavuta n’ibindi byangiza uruhu rw’abantu, bizwi ku izina rya Mukorogo.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu, ritangaza ko amavuta ya Mukorogo n’andi ahindura uruhu rw’umuntu yafatiwe mu maduka ahazwi nk’i Gikondo mu Gatenga.

Munyantore Jean Claude, umucuruzi ucururiza mu Gatenga, avuga ko yamenye ko gucuruza amavuta ya Mukorogo ari bibi  abimenyeye kuri Televiziyo ariko ngo ntiyongera kuyarangura.

Yagize ati: “Mu bucuruzi bwanjye bw’amavuta habonetsemo amavuta atemewe kuko mperutse kubibona kuri televiziyo. Nari nafashe umwanzuro wo kutongera kuyarangura ariko birangira bamfashe”.

Yemera ko yakoze amakosa cyane ko ngo yanafashwe. Asobanura ko yabonye amavuta ya Mukorogo ayaranguye ku bantu bayazunguza bagenda bayahetse mu bikapu byabo. Yongeraho ko bagira abakiriya b’amavuta ya Mukorogo.

Amwe mu mavuta ya Mukorogo yafashwe (Foto Imvaho Nshya)

Undi mucuruzi ukekwaho gucuruza Hategekimana Jean Paul Undi: “Basanze ndimo gucuruza amavuta atemewe harimo nayo bita Mukorogo ariko ntabwo nari mbizi. Nyuma yo gusobanurirwa ko atemewe nahisemo gusaba imbabazi”.

Bamwe mu bafatanywe amavuta ya Mukorogo (foto Imvaho Nshya).

Ku rundi ruhande, abwira abacuruzi bagenzi be kureka gucuruza amavuta atemewe kugira ngo batazagwa mu cyaha yaguyemo kuko bitemewe kuyacuruza n’amategeko.

Avuga ko ari igihombo yagize kuko ngo yafatanywe amavuta afite agaciro k’ibihumbi magana abiri (200,000frs).

Lazare Ntirenganya, umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), agaragaza ko mu iteka rya Minisitiri ryasohotse mu 2016 ryagaragaje urutonde rw’ibinyabutabire bitagomba kuboneka mu mavuta yo kwisiga n’ibindi binoza bigasukura umubiri.

Avuga ko abakora amavuta ahindura umubiri bakoresha amayeri atandukanye, ku buryo umuntu wese atahita abimenya. Yongeraho ko amavuta menshi aturuka hanze y’igihugu kandi akinjira mu gihugu ku buryo butemewe.

Agira inama abaturarwanda kureka amavuta ahindura uruhu kuko ngo yangiza tumwe mu turemangingo tugize uruhu kuko uruhu rushobora kutongera kugira umumaro wo gukingira umuntu imirasire y’izuba no kurwanya mikorobe zishobora kwinjira mu mubiri.

Umuvugizi wa Polisi, CP J.B Kabera, avuga ko abacuruza amavuta ya mukorogo bazajya bakurikiranwa n’amategeko.

Yizeza kandi ko abacuruzi bacuruza amavuta ahindura uruhu batarafatwa, na bo bazafatwa. Yongeraho ati “Intego si ugufata amavuta menshi ahubwo ni ugushishikariza abacuruzi kureka gucuruza amavuta ya mukorogo n’ibindi bitemewe”.

Ingingo ya 266 igaragaza ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira; umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, n’ibindi bikomoka ku bimera aba akoze icyaha.

Aba bacuruzi nibaramuka bahamwe n’icyaha bakekwaho, bazahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenze miriyoni eshanu (5.000.000 frs) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

 454 total views,  8 views today