Police FC yagiranye amasezerano n’umunyezamu mushya, ivugurura amasezera n’abandi bakinnyi batatu

 

Yanditswe na Bagabo Eliab

Kuri ubu Police FC yamaze kugirana amasezerano  n’umunyezamu mushya, Kwizera Janvier ‘Rihungu’, wakiniraga Bugesera FC irongera ivugurura amasezerano n’abandi bakinnyi batatu barimo na rutahizamu Iyabivuze Osée.

Kwizera Janvier wari amaze imyaka itandatu muri Bugesera FC, yaguzwe na Police FC ku masezerano y’imyaka ibiri. Agiye guhanganira umwanya ubanza mu kibuga na Habarurema Gahungu usanzwe unahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu.

Uretse uyu mukinnyi mushya, Police FC yongereye amasezerano rutahizamu Iyabivuze Osée wifuzwaga bikomeye na Kiyovu Sports nyuma yo kumenya ko yasoje amasezerano.

 

Iyabivuze umaze imyaka ibiri mu ikipe y’abashinzwe umutekano nyuma yo kuva muri Sunrise FC, yahawe andi masezerano y’imyaka ibiri.

Abandi bongereye amasezerano ni Uwimbabazi Jean Paul na we wasinye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusoza indi myaka ibiri yari yasinye avuye muri Kirehe FC, akaba ari nako byagenze kuri Usabimana Olivier na we wari usoje amasezerano.

Police FC yatandukanye kandi na Kubwimana Cédric ‘Jay Polly’ wari umaze umwaka umwe mu myaka ibiri yasinye. Uyu mukinnyi yasabye ko amasezerano ye yaseswa, akerekeza ahandi.

Yabaye umukinnyi wa kabiri urekuwe na Police FC amasezerano ye atarangiye nyuma ya Songa Isaïe na we wasezeye kuri Police FC ku wa Gatatu.

 

 

 

 

 1,203 total views,  2 views today