Kwibuka 26: Nyiramasuhuko Pauline yagize uruhare mu gutsemba Abatutsi b’i Butare

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Inyandiko Rwandayacu.com ikesha Dr. BIZIMANA Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG , ivuga koo mu gihe Guverinoma y’abicanyi yarimo itsindwa ku rugamba, yakoze uko ishoboye kugira ngo yihutishe ubwicanyi mu turere yagenzuraga. Kugira ngo bigerweho vuba, Jean Kambanda yashinze buri mu Minisitiri akarere yagombaga gukurikirana akagenzura ko Abatutsi batsembwa nkuko byari byarateguwe.

Guverinoma y’abicanyi yakajije ingamba zo gutsemba Abatutsi ishyiraho za komite zari zishinzwe ubwo bwicanyi, bihereye mu guhisha ibimenyetso byabwo, nko gusenya amazu no kuzimanganya imibiri y’Abatutsi bishwe.

Nyiramasuhuko Pauline yagize uruhare runini mw’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo politiki ya jenoside muri Perefegitura ya Butare.

Nyiramasuhuko Pauline yavutse muri Mata 1946, avukira muri Selire Rugara, Segiteri Ndora, Komini Ndora, Perefegitura ya Butare. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’umugore muri Guverinoma y’abicanyi iyobowe na Jean Kambanda.

Politiki yo gutsemba Abatutsi yiswe « kugarura umutekano » na Guverinoma y’abicanyi.

Guverinoma y’abicanyi yashyizeho politiki yo gutsemba Abatutsi yise « kugarura umutekano », kuri Guverinoma ya Kambanda byari bivuze kwica Abatutsi bose. Iyo Guverinoma yashakaga, ikoresheje uburyo bwose, kugenzura ubwicanyi kugira ngo bukorwe hakurikijwe gahunda yateguwe n’iyo Guverinoma.

Buri Perefegitura yari ishinzwe Minisitiri washyiriweho kugenzura ubwicanyi, niba bukorwa hubahirijwe amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’abicanyi.

Minisitiri Nyiramasuhuko ni we wari ushinzwe ubwicanyi muri Perefegitura ya Butare.

Buri Minisitiri yagombaga kumvisha abaturage ingamba zose zari zigamije gutsemba Abatutsi zashyizweho na Guverinoma. Disikuru zabwirwaga abaturage mu rwego rwo kugarura umutekano muri Butare zabashishikarizaga kwica Abatutsi nkuko byakorwaga mu gihugu cyose.

Nyiramasuko ni umwe bagize uruhare rukomeye muri Genoside

Nyaramasuhuko Pauline niwe washinzwe igikorwa cyo gutsemba Abatutsi muri Butare

Nyaramasuhuko yitabiriye inama zose za Guverinoma y’abicanyi iyobowe na Kambanda Jean, zateranye hagati yo kuwa 9 Mata no kuwa 14 Nyakanga 1994.

Tariki ya 7 Gicurasi 1994, yitabiriye inama y’Abaminisitiri yateraniye i Murambi yiga ibya « defense civile », bivuze « kwitabara kw’abaturage ». Iyo gahunda ya « defense civile » ya Guverinoma y’abicanyi yari kimwe mu bigize ingamba zo gutsemba Abatutsi.

Hateranye inama nyinshi za Guverinoma i Kigali, Gitarama na Gisenyi, kandi buri gihe, ba Minisitiri, barimo Nyiramasuhuko, bamenyeshwaga aho ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwari bugeze. Muri izo nama kandi, ba Minisitiri basabye ko bahabwa intwaro zo kujya guha abaturage mu ma Perefegitura bashinzwe, mu rwego rwo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi.

Muri izo nama Guverinoma y’abicanyi  yashyizeho amabwiriza yahaye aba Perefe n’aba Burugumesitiri kandi yagombaga kubahirizwa n’abaturage kugira ngo hose mu gihugu Jenoside ishobore gukomeza gushyirwa mu bikorwa. Nyiramasuhuko yari mu ba Minisitiri bitabiraga cyane izo nama zafataga ibyemezo bijyanye no gutsemba Abatutsi.

Nyiramasuhuko Pauline yandikaga muri Agenda ye ibijyanye na gahunda yo gutsemba Abatutsi

Nyiramasuhuko yandikaga gahunda yo gutsemba Abatutsi muri Agenda ye yagendanaga mu isakoshi ye ; Iyo gahunda yerekanaga itegurwa ry’ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi muri rusange, ikanasobanura uruhare rwe by’umwihariko. Nyiramasuhuko yandikaga ibyavugwaga mu nama za Guverinoma y’abicanyi kugira ngo azashobore kubishyira mu bikorwa muri Perefegitura ya Butare.

Iyo Agenda yerekana ikorwa ry’ubwicanyi muri rusange n’uruhare Guverinoma y’abicanyi ibufitemo. Iyo Agenda ni ikimenyetso cyanditse cy’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe na MRND, CDR n’andi mashyaka yari abumbiye muri Hutu Power.

Iyo Agenda yerekana kandi ko kuva mu kwezi kwa Mata kugeza mu kwa Nyakanga 1994, Guverinoma y’abicanyi iyobowe na Jean Kambanda ariyo yafashe ibyemezo byose byari bijyanye n’umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Nyiramasuhuko Pauline yagize uruhare mu bwicanyi bwinshi bwakorewe muri Perefegitura Butare.

Nyiramasuhuko yicishije Abatutsi kuwa 21 Mata 1994 muri IRST

Nyiramasuhuko yashyirishijeho za bariyeri nyinshi mu mujyi wa Butare, zakoreshwaga mu guhiga Abatutsi no kubica. Umuhungu we Shalom Ntahobali yayogoje Perefegitura ya Butare yose ahiga Abatutsi. Iyo yamaraga kumenya aho Abatutsi babaga bari, Nyiramasuhuko n’umuhungu we babavanaga aho bari bakabajyana aho bagombaga kwicirwa. Nyiramasuhuko yategetse Interahamwe bari kuri za bariyeri kubajyana aho abandi Batutsi bajyanywe kwicirwa.

Nyiramasuhuko yitaga Abatutsi ko ari “umwanda”

Umunsi umwe, imbere y’ibiro bya Perefegitura ya Butare, ari kumwe na Perefe Sylvain Nsabimana, Nyiramasuhuko yishimye mu mutwe avugana uburakari ati : “Hano hantu hari umwanda, haranuka. Uyu mwanda ugomba kuhava, ningaruka nsange uyu mwanda wahavuye”. Ubwo Nyiramasuhuko yavugaga Abatutsi bari bahahungiye bari mu kibuga, aribo yitaga “umwanda”. Nsabimana yahise asaba Interahamwe n’abasirikare kuhavana izo mpunzi z’Abatutsi bakabategeka kuguma inyuma y’ibiro bya Perefegitura ku manwa. Izo mpunzi zari kuri Perefegitura zarakubitwaga zikicwa.

Nyiramasuhuko yategetse kwimura impunzi z’Abatutsi zikicwa

Nyiramasuhuko yagarutse ku biro bya Perfegitura, asaba Nsabimana guhamagaza inama ya ba Burugumesitiri ba Perefegitura Butare, kugira ngo abasabe kwimurira impunzi zose kuri za Komini ziturukamo. Byarakozwe, nyuma Abatutsi bimuwe bahita bicwa.

Abatutsi bishwe kuri bariyeri yashyizweho na Nyiramasuhuko kuri Hoteli Ihuliro

Kuva muri Mata 1994, hari bariyeri yashyizwe kuri Hoteli Ihuliro yari hafi yaho Nyiramasuhuko na Ntahobali bari batuye.

Iyo Hoteli kandi yateraniragamo abicanyi bateguraga Jenoside. Nyiramasuhuko n’Interahamwe bateraniye kenshi muri Hoteli Ihuliro mu nama zateguraga ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri Perefegitura Butare.

Interahamwe n’abasirikare bakoresheje iyo bariyeri kugira ngo bahafatire Abatutsi bakajya kubica. Urugero tariki ya 21 Mata 1994, Umututsi witwa Léopold Ruvurajabo yiciwe hafi ya Hoteli Ihuliro bitegetswe na Nyiramasuhuko n’umuhungu we Shalom Ntahobali.

 

Nyiramasuhuko yategetse Interahamwe gutwara abagore b’Abatutsikazi bakajya kubafata ku ngufu mbere yo kubica

Kuri iyo bariyeri yo kuri Hoteli Ihuliro, abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi bajyanwaga n’Interahamwe zikabafata ku ngufu mbere yo kubica nkuko byari byarategetswe na Nyiramasuhuko. Iyo politiki yo gufata ku ngufu Abatutsikazi yakoreshejwe cyane na Nyiramasuhuko mu mujyi wa Butare.

Gufata ku ngufu Abatutsikazi byakoreshejwe nk’intwaro ya Jenoside muri gahunda rusange yo gutsemba Abatutsi. Nyiramashuko yashishikarizaga Interahamwe, ndetse n’umuhungu we, gufata ku ngufu Abatutsikazi.

Nyiramasuhuko yategetse kwica impunzi z’Abatutsi kuri EER

Nyuma yuko Nyiramasuhuko na Ntahobali bicisha impunzi z’Abatutsi zari kuri Perefegitura Butare hagati yo kuwa 19 Mata 1994 kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 1994, abarokotse ubwo bwicanyi bajjyanwe mu bice binyuranye bya Perefegitura kwicirwayo, nko mu gashyamba kari hafi ya EER aho Abatutsi bishwe urubozo mbere yo kwicwa.

Nyiramasuhuko yahamijwe icyaha cya jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu mu rwego rwa mbere, ariko mu bujulire igihano cyaragabanutse akatirwa gufungwa imyaka mirongo ine n’irindwi (47). Umuhungu we Shalom Ntahobali yakatiwe gufungwa imyaka mirongo ine n’irindwi (47) kimwe na nyina.

Ubwicanyi bwari bwibasiye Abatutsi bwarakomeje mu gice Guverinoma y’abicanyi yagenzuraga ikaba yarihutishije ubwicanyi ikoresheje gahunda ya « defense civile » inashyiraho za komite zari zishinzwe iyicwa ry’Abatutsi, ku buryo nta Mututsi n’umwe wagombaga kurokoka mu Rwanda. Ni muri icyo gihe iyo Guverinoma yatangiye guhisha ibimenyetso bya Jenoside, harimo gusenya amazu y’Abatutsi bishwe no guhisha imibiri yabo.

 Dr. BIZIMANA Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG

 

 1,084 total views,  2 views today