Burera:Barwanirisahu amaze umwaka asiragira ku cyangombwa cy’ubutaka
Yanditswe na Setora Janvier
Umwaka urihiritse umuturage witwa Barwanirisahu Innocent wo mu mudugudu wa Cyivugiza, akagari ka Nkumba, umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera , aguze akanahererekanya uburenganzira ku butaka na Manishimwe Emmanuel wamugurishije imbere ya Noteri , none kugeza na n’ubu akaba agisiragira ku cyangombwa
Ni ikibazo uyu muturage Barwanirisahu Innocent yagejeje ku biro by’ubutaka mu karere ka Burera bakamutera utwasi ko nta cyangombwa cye kiri kigaragara muri iyo serivisi nkuko umwe mubakozi muri serivisi y’ubutaka mu karere ka Burera Bwana Afurika Jean Marie Vianney ku murongo wa Telefoni yabitangarije umunyamakuru wa Rwandayacu.com.
Agira ati ” Icyo cyangombwa muvuga ntakigeze kinjizwa muri Système ubwo mwabibariza ku murenge wa Kinoni”
Icyangombwa cy’ubutaka bwahererekanijwe
Nkuko bigaragara mu byangombwa byose Rwandayacu.com ifitiye Kopi, Manishimwe Emmanuel yiyujurije inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku bugure (Form 13.a) yo kuwa 24/09/2021 isinywaho nawe ubwe nk’ugurishije n’uguze Barwanirisahu Innocent n’umugore we Nyirahirwa Béatrice ndetse binashyirwaho umukono n’ibirango bitukura na Noteri mu by’ubutaka mu murenge wa Kinoni Twajamahoro Evode nk’uko bigaragara ku ipaji ya 4 Rwandayacu.com ifitiye Kopi.
Ipajji ya 4 yo kwa Noteri mu ihererekanya ry’ubutaka (foto Setora Janvier)
Bivugwa ko ubu butaka bubaruye kuri UPI 4/04/09/03/6215 buherereye mu mudugudu wa Cyivugiza, akagari ka Nkumba mu murenge wa Kinoni ngo haba hari n’abandi babufiteho uruhare, gusa umunyamakuru wa Rwandayacu.com ubwo yakoraga iyi nkuru yavuganye na Noteri Twajamahoro Evode amubwira ko ibyo yakoze nka Noteri , yabikoze ashingiye ku mategeko anagendeye kubyasabwaga impande zombi.
Agira ati ” Ibyo nakoze, naabikoze nshingiye ku mategeko ndetse ngendeye no kubyangombwa byasabwaga abahererekanyaga uburenganzira ku butaka ndetse n’ibyangombwa byose namaze kubishyira muri sisitemu y’ubutaka (Système) ku buryo aho wabishakira hose n’igihe icyo aricyo cyose wabisangamo.”
Ibi ni nabyo biboneka ku cyemezo Nomero B2109241416557USK Rwandayacu.com ifitiye Kopi aho bigaragra na none ko uwitwa Manishimwe Emmanuel ufite ID No 1198980114229111 yagiranye ubugure na Barwanirisahu Innocent ufite ID No 1197280059179037 n’umugore we Nyirahirwa Béatrice ufite ID No 1197570061925023 ku butaka bufite UPI 4/04/09/03/6215 ndetse n’ingano (ubuso) ya 3780.
Mu gushaka kumenya icyo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinoni Madame Nyirasafari Mariya abivugaho nk’umwe mu bagize njyanama y’umurenge yabwiye Rwandayacu.com ko impamvu Barwanirisahu Innocent adahabwa icya ngombwa cye ,
Agira ati ” Twasanze ubwo butaka burimo amakimbirane ari nayo mpamvu Barwanirisahu Innocent atahawe icyangombwa cye ahubwo tukaba twarasabye ababifite inyungu kuri ubwo butaka ko bagomba kubutambamira mu rukiko mbere yuko Barwanirisahu Innocent ahabwa icyo cyangombwa .”
Gusa iri tambamira uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ryabayeho mu rukiko rw’ibanze rwa Gahunga mu rubanza No RC 00140/2021/ TB/ GAH rwo kuwa 22/ 11/2021, birangira uwatambamye muri uru rubanza ariwe Ndagijimana Faustin atsinzwe nkuko bigaragara mu cyemezo cy’urukiko n’inyandiko y’irangiza rubanza yo kuwa 21/01/ 2022 byose Rwandayacu.com ifitiye Kopi.
Amategeko avuga iki ku bijyanye n’ihererekanya ry’ubutaka mu Rwanda.
Itegeko N° 27/2021 ryo kuwa 10/06/2021 rigenga ubutaaka mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 17 , havugwamo iyandikisha ry’ubutaka n’iteshagaciro ryaryo mu gihe mu ngingo yaryo ya 19, havugwamo ukuri mpamo kw’inyandiko zerekeye uburenganzira ku butaka. Nkuko itegeko rikomeza ribiteganya mu cyiciro cyaryo cya 3, havugwamo ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka mu ngingo yaryo ya 21 ivuga Uburenganzira bwo guhererekanya uburenganzira ku butaka n’iya 22 ivuga kwemera ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka aaho zigira ziti “Ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rikorwa binyuze muri ibi bikurikira: 1º izungura; 2º impano; 3º irage; 4º ikodeshwa; 5º igurishwa; 6º iyatisha; 7º ingurane; 8º gutangwaho ingwate; 9º gutizwa; 10° ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bw’ihererekanya hakurikijwe uburyo n’inzira biteganywa n’amategeko”
Ni mu gihe mu ngingo ya 23 havugwamo ikorwa ry’amasezerano y’ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka aho igira iti “Amasezerano y’ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka akorwa mu nyandiko ishyirwaho umukono n’abahererekanya uburenganzira ku butaka, akemezwa kandi agahamywa n’umukono wa noteri w’ubutaka cyangwa undi munoteri ubihererwa uburenganzira n’umubitsi mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka.”
Ubwo Rwandayacu.com yakora iyi nkuru , byari mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney afatanije n’izindi nzego z’imutekano ( Minisiteri y’ ingabo n’iy’umutekano ) bahuriye hamwe basuzuma ibibazo bibangamiye abaturage mu iterambere ryabo ariko by’umwihariko batunga agatoki Serivisi zitangirwamo ibya ngombwa by’ubutaka mu gusiragiza abaturage , akenshi bikarangira iryo siragizwa rivuyemo gutanga ruswa.
1,954 total views, 2 views today