Gakenke: Gukuramo inda bikorwa na Muganga ubifitiye ububasha.Dr Kagaba.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo bari mu mahugurwa yateguwe n’Umuryango Health Development Initiative (HDI), mu mushinga uterwa inkunga na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, agamije gufasha abantu batandukanye mu gusobanukirwa icyo itegeko ryo gukuramo inda riteganya, bari mu karere ka Gakenke.Dr Kagaba Aphrodis, ukuriye uyu muryangop yasabye abahawe aya mahugurwa kumenyesha abaturage ko gukuramo inda byemewe n’amategeko, ariko ko bikwiye gukorwa n’umuganga ubifitiye ububasha.

Abitabiriye aya mahugurwa bari mu ngeri zinyuranye harimo inshuti z’umuryango, Urubyiruko rw’abakorerabushake, Abagize inama nkuru y’Abagore( CNF);abagize inama nkuru y’urubyiruko n’abandi bose basabwe gukora ubukangurambaga.

Dr Kagaba yagize ati: “ Kuri ubu gukuramo inda amategeko y’u Rwanda arabyemera , ntibikiri ngombwa ko abababikeneye bajya kwa ba magendu,nimugende mubabwire ko gukuramo inda bikorwa na muganga ubifitiye ububasha, ntabwo kandi HDI ije gukuraho imyizerere y’abantu ku bijyanye no gukuramo inda ariko ni ngombwa ko ushaka gukuramo inda ajya kwa muganga, kuko byagaragaye ko abakuriramo inda kwa magendu , bahura n’ibibazo byinshi birimo ndetse n’urupfu, ikindi ni uko imyanya y’imbere yangirika akaba yakurizamo no kutabyara”.

Dr .Kagaba asanga nta mpamvu yo gukuriramo inda kwa magendu kandi amategeko y’u Rwanda yemera ko Muganga ayikuramo

Dr Kagaba akomeza avuga ko  icyemezo cyo gukuramo inda ari icyemezo gikomeye ariko iyo nyirubwite yabitekerejeho akifatira icyemezo cyo  kubikora, itegeko rirabimwemerera, kandi ngo itegeko ryaje rije kurengera ingaruka za bamwe bajya bakuramo inda mu buryo budakwiye bujya bunabaviramo ingaruka.

Abahawe amahugurwa na HDI bavuga ko bagiye gukora ubukangurambaga

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bamenye neza icyo itegeko riteganya kandi ko bagiye gukora ubukangurambaga nk’uko Uwamahoro Hyacente wo mu murenge wa Kivuruga akaba ari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake  mu karere ka Gakenke yabitangarije Rwandayacu.Com

Yagize ati”ntabwo twari tuzi neza icyo itegeko riteganya kubijyanye no gukuramo inda; ariko ubu twasobanukiwe abo rirenganura kandi nk’ibyo ntabyo twari tuzi, nk’ubu abana bato baterwa inda kandi ugasanga ayitwite atayishimiye, akabyara umwana atishimye, akamurera atishimye, n’uwo abyaye akabaho ubuzima bubi. Ubwo rero nk’uwo ibyiza ni uko ayikuyemo byamufasha ikindi ugasanga rimwe na rimwe iwabo bamutwara rwihishwa bakamujyana mu bantu bavura kinyarwanda bakamuha imiti akayikuramo nabi ikaba yamuhitana we n’uwo yaratwite batazi ko bakabikoze mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Abahuguwe na HDI bavuga ko basobanukiwe n’itegeko ryo gukuramo inda

Itegeko risobanura neza impamvu zo gukuramo inda nko kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuwemo inda yarabikoze nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba uwakuwemo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano, kugera ku gisanira cya kabiri,kuba inda ibangamiye ubuzima bw’uyitwite,ibinta buryozwe bubaho nk’uko biteganywa n’ingingo ya 125, muri bimwe amategeko yo gukuramo inda.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko abana 70.614 batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 Kugeza mu 2018.

Iyi mibare y’ubushakashatsi igaragaza ko Intara y’uburasirazuba  yo ifite abana benshi batewe inda bangana na 19.838 bangana na 36.1%, Intara y’Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%,  Intara y’uburengerazuba ifite abana 15.2% batewe inda, intara y’Amajyaruguru ifite 16.5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11.2% .

 

 

 3,596 total views,  2 views today