Musanze:SACOLA ikomeje kwita Ku miryango itishoboye mu rwego kurwanya imirire mibi no kuyifasha kwiteza imbere

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Umuryango utari uwa Leta SACOLA (Sabyinyo Cmmunity Livelihood Association), woroje intama imiryango 200 yo mu mirenge wa Kinigi na Nyange itishoboye,mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere kimwe no kunoza imirire,izi ntama kandi ngo zibafasha kujya bibonera ubwisungane mu kwivuza.Ibintu  aba borojwe bashimira Ubuyobozi bwiza bw’igihugu ndetse na SACOLA muri rusange

Umwe mu borojwe intama  n’Umuryango SACOLA bo mu murenge wa Kinigi , akarere ka Musanze; bavuga ko iki ari ikimenyetso kigaragaza imiyoborere myiza nk’uko Mvunabandi Umusaza w’imyaka 65 yabitangarije www.rwandayacu.com

Yagize ati: “Ndashimira SACOLA,kuba impaye intama yo korora ubu ngiye kubona ifumbire n’amafaranga niteze imbere numvise ko nta n’ubwisungane Leta izongera guha ba bandi bahoraga bategereje ubwisungane mu kwivuza, ariko njyewe ubu ndajya nyitangira, guherta ubu mbese mbayeho neza guhera uyu munsi, ndashimira SACOLA , n’ubuyobozi bwacu bw’igihugu, nshimiye Leta y’u Rwanda yo yashyizeho  gahunda y’uko umusaruro uva muri Parike y’ibirunga yajya itugeraho ni byo SACOLA idukorera rero, ubu uretse n’izi ntama dufite imigezi , amavuriro amashuri meza n’ibindi”.

Abahawe intama bagiriwe inama yo kuzazifata neza n’umuyobozi waSACOLA Nsengiyumva Pierre Celestin(foto rwandayacu.com).

Nyiramahirwe Elizabeth we avuga ko ifumbire yajyaga ajya kwahirira abaturanyi kugira ngo iyo saso ivemo ifumbire

Yagize ati: “Ubu nduhutse kujya nkomeza kwahirira abaturanyi, najyaga mbashyira ibyatsi kugitra ngo inka zibikandagireho zishyireho amase n’amaganga kugira ngo mbone ifumbire, urumva byansabaga gukomeza gushakisha ubwatsi, none mpawe impano y’intama na SACOLA, iyi ngiye kuyorora nzayikuraho inka kuko n’urukwavu iyi umntu arwitayeho arubyaza inka, ndashimira SACOLA kuba hari byinshi ikomeje kudukorera nsezereye kwahirira abandi ni ukuri”

Umuyobozi w’umuryango SACOLA , Nsengiyumva Pierre Celestin, avuga ko impamvu boroje bariya baturage bibumbiye mu miryango igera kuri 200, ngo babikoze bagamije gukomeza kubaka iterambere ryo kwigira cyane ko bababarihiriraga ubwisungane mu kwivuza aha rero ngo bakaba bifuza ko bakomeza kwigira aho bashoroa kujya bitangira ubwisunghane mu kwivuza.

Yagize ati: “ Ubu tworoje imiryango 200, intama kuko muri kano gace zishobora kuhororokera cyane, ibi rero bikomoka ku musaruro w’abakerarugendo baba baje muri hoteri yacu baba bishyuye natwe tukazirikana abaturage baturiye hoteri yacu na Parike y’ibvirunga muri rusange, turabasaba rero gukomeza kwita kuri izi ntama bakumva ko aribo zifitiye inyungu, zizabafashe nyine kwitangira mitiweri, kandi natwe tuzakomeza kubana na   bo mu kterambere kuko niba Hoteli yacu iyo imaze kunguka natwe tugomba gukora igikorwa kiza  twita ku bantu batishoboye baba batuye hafi y’ibikorwa byacu, ni mpamvu uyu munsi tworoje imiryango 200 intama”.

Umuyobozi w’umuryango SACOLA , Nsengiyumva Pierre Celestin(foto rwandayacu.com).

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, we ashimira ibikorwa byiza SACOLA igenda ikorera abaturage bo mu nkengero za Parike y’ibirunga aho ikorera ibikorwa byayo, kandi agasaba abaturage gukomexa gusigasira ibyo bagenda bagezwaho n’inzego zinyuranye bigamije kubateza imbere, maze asaba imiryango yorojwe kuzita kuri ziriya ntama borojwe.

Yagize ati: “Twishimira ibikorwa binyuranye bya SACOLA,ariko cyane cyane iki gitekerezo  cyo gufasha abaturage bacu batishoboye, cyatekerejwe  na Perezida Paul Kagame, cyo gusangiza abaturage baturiye pariki y’igihugu y’Ibirunga, amafaranga ava mu bukerarugendo binyuze muri SACOLA, mbonereho  umwanya wo gusaba aborojwe intama  ko atari izo kurya cyangwa se kugurisha ahubwo ni izo kubafasha gukomeza kwikura mu bukene, cyane ko iki gikorwa kiswe intama ya Mitiweri, ikaba igamije gucutsa abaturage muri gahunda yakomezaga kubaha ubufasha, aba rero bari muri bamwe barihirirwaga ubwisungane mu kwivuza, ndabasaba gukomeza kwigira biteza imbere, bafate neza izi ntama cyane ko bemerewe n’imiti yazo mbibutse ko gahunda yo gukomeza kwizigama ari ngombwa  kugira ngo bagire iterambere rirambye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier(foto rwandayacu.com)

Kugeza ubu  SACOLA,  imaze kubakira imiryango itishoboye inzu zisaga 80 kandi hari n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo amashuri amavuriro , imigezi ku baturage ,kubaka  bimwe  mu biro by’imirenge  n’ibindi binyuranye ku nyungu y’amafaranga bakuye mu bakerarugendo baba baraye muri hoteli ya SACOLA mu gihe baje gusura Parike y’ibirunga.

 

 28,068 total views,  2 views today