Kigali:RIB yafashe Bizimana imukurikiranaho ibyaha bishakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe  Bizimana Celestin w’imyaka 34 y’amavuko ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo n’icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi aho yacuruzaga abakobwa ku bagabo mu bikorwa by’ubusambanyi akaba ari we uhembwa menshi.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Bizimana yibaga indangamuntu z’abantu akazibaruzaho nimero za terefoni akaba arizo yakoreshaga ibyaha.

Yafatanywe Simucardi 10 harimo imwe aherutse gukoresha asaba abantu ko bamushakira abakobwa beza yitaga “High Class” bajya gukoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abagabo muri zimwe mu mahoteli hano mu mujyi wa Kigali, bakajya bahembwa hagati y’amadolari 300 na 700. Bizimana avuga ko ubonye uwo mukobwa ngo baravugana akamuhuza n’abo bagabo hanyuma nawe agahabwa igihembo (commission).

Bizimana bivugwa ko yari yarayogoje abantu abiba akoresheje ikoranabuhanga no gucuruza abakobwa akitwarira akayabo k’amadorali.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko hari abakobwa Bizimana yahuje n’abagabo barabasambanya, bakamwishyura amadorari y’Amerika 300, agatwara 200 hanyuma abasambayijwe bagahabwa amadorari 100.

Ubundi buryo yakoreshaga ni uguhamagara abantu yiyitirira umuyobozi w’amwe mu mahoteli akomeye, akababeshya ko hari akazi gahemba amafaranga 150,000 ko bamwohereza amafaranga 45,000 kugira ngo dosiye yabo icemo bakabone.

Muri rusange Bizimana akurikiranyweho ibyaha bine ari byo; gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

 2,560 total views,  2 views today