Kamonyi: Polisi yahagurukiye abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rukoma ikomeje ibikorwa byo kurwanya abacukura bakanagurisha amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko;aho ku wa  31 Kanama abantu batandatu barimo uwafatanywe ibiro 280 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koluta bafatwaga.

Ibi byose byabaye mu  bikorwa bya Polisi byo ku  wa mbere, Polisi yafashe uwitwa Tuyizere Jean Damascene apakiye imodoka ibiro 280 by’amabuye y’agaciro agiye kuyagurisha mu mujyi wa Kigali. Yari ayatwaye mu modoka ifite ibirango RAC 705 I, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Aloys Bugingo  yavuze ko Tuyizere yakoresheje amayeri yo gushyira ibyangombwa ku mabuye atabikwiye.

CIP Bugingo yagize ati   “Tuyizere ubusanzwe ni umukozi wa sosiyete yitwa COMIKA ifite ibyangombwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Kamonyi, ariko Tuyizere akagira ibindi birombe bitazwi yari abereye umuyobozi ku ruhande. Abashinzwe gutanga ibirango by’amabuye y’agaciro (TAGS) baje kubitanga muri sosiyete ya COMIKA,Tuyizere yafashe ibirango byagombaga kujya ku mabuye yujuje ibyangombwa abishyira ku mabuye ye ari nayo yafashwe bwite.”

CIP Bugingo  akomeza avuga ko ubwo hafatwaga ayo mabuye abapolisi bagiye kubaza ubuyobozi bwa sosiyete niba koko ayo mabuye ari aya sosiyete yabo, umuyobozi wa sosiyete arabihakana  yemeza ko Tuyizere yafashe ibirango byagombaga kujya ku mabuye ya sosiyete yujuje ibyangombwa ajya kubishyira ku mabuye ye bwite.

Kuri uwo munsi kandi hafashwe umuturage witwa Njenyeri Gaspard w’imyaka 54, yafatanwe amabuye yo mu bwoko bwa Koluta afite ibiro 2.5, hanafashwe abandi bantu bane nabo bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko.

CIP Bugingo ati   “Muri uriya murenge wa Rukoma haba abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko benshi. Natwe turi mu bikorwa byo kubarwanya kandi ntituzahagarara, ubu twafatiye mu cyuho abiyita abahebyi barimo gucukura rwihishwa. Abafashwe ni Ntakurutimana Martin w’imyaka 19, Ndayahoze Emmanuel w’imyaka 30, Ngendeyukuri Edouard w’imyaka 29 na Tugirimana Joseph w’imyaka 43.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi yongeye gukangurira abaturage kwirinda kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa ndetse no kwirinda ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyijwe n’amategeko.

Yagize ati  “Bariya bantu ibyo bakora binyuranyijwe n’amategeko, buriya bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwafatiwemo Tuyizere butesha agaciro isoko ry’amabuye y’agaciro mu Rwanda byongeye bihombya abashoramari bafite ibyangombwa. Bariya bacukura rwihishwa bafite ibyago byinshi byo kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima cyangwa bakahakura ubumuga.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi akomeza avuga ko Polisi itazahwema gukangurira abaturage kwirinda ibinyuranyijwe n’amategeko ariko abatazabyubahiriza bazajya bafatwa babihanirwe nk’uko birimo gukorwa ubu.

Abafashwe bose  ndetse n’amabuye y’agaciro bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

 

 3,011 total views,  2 views today