Kigali: Itsinda ry’abantu 17 biba za televiziyo berekanywe na Polisi

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 18 Gashyantare Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 7 bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amateleviziyo y’abaturage,  ni  ubujura ahanini bakoreraga mu Mujyi  wa Kigali. Aba bantu uko ari barindwi beretswe itangazamukuru ku  cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ndetse n’amateleviziyo 7 bicyekwa ko bari baribye ndetse n’icyuma cya muzika (Piano).

Ibikoresho byibwa cyane bibanda kuri za televiziyo (foto police)

Ndungutse Etienne ariyemerera ko we na mugenzi we utarafatwa  icyo bari  bashinzwe kwari ukujya mu ngo z’abantu bakiba  televiziyo.  Avuga ko  izo baheruka kwiba imwe bayikuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge izindi ebyiri  bazibye i Nyamirambo ahitwa  ku Cyitabi.

Ndungutse avuga ko yajyaga agura ibyibwe (foto).

Yagize ati “Naje guhura na mugenzi wanjye (ntarafatwa)  tuza kuganira uburyo twashakamo  amafaranga menshi kuko we yari abimenyereye  nibwo twatangiye kwiba amateleviziyo mu baturage. Iya mbere twayibye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, izindi ebyiri twazibye  i Nyamirambo ahitwa ku Cyitabi. Iyo twamaraga kuziba twajyaga kuzigurisha uwitwa Bayingana nawe ari hano yafashwe, ariko imwe bayisanze iwanjye mu rugo ntarajya kuyigurisha.”

Ndungutse avuga ko iyo bajyaga kwiba babaga bafite ibiti n’ibindi byuma bifashishaga bica amadirishya y’amazu babaga bagiye kwibamo.

Mupenzi Shaffi, avuga ko we akazi  ke kari ugutwara imodoka ,  aremera ko hari umuntu  wamuhaga akazi ko gupakira amatelevisiyo akayajyanira Bayingana  aho yakoreraga mu Gakinjiro ka Kiruhura.  Mupenzi avuga ko  nyuma yaje kumenyana na Bayingana noneho bakajya bafatanya kugurisha amateleviziyo yibwe.

Yagize ati” Hari uwitwa Idrissa yampaga akazi akanyishyura, akampa amateleviziyo nkayajyanira  Bayingana  nkoresheje imodoka natwaraga, nari maze kumujyanira televiziyo nini  icyenda (Flat screen). Ntabwo nabaga nzi ko ari izo bibye usibyeko nabaga mbizi ko Bayingana acururiza mu Gakinjiro ka Kiruhura  ibintu byakoreshejweho (Occasions) . Nyuma yaje kugirana ibibazo na Idrissa (ntabwo arafatwa) akajya ampa televiziyo nkazijyanira inshuti yanjye yitwa Paccy akaba ariwe uzigenera ibiciro akazigurisha.”

 

Mupenzi Shaffi aremera ko yajyaga azanira Bayingana Televisiyo zibwe, ariko ngo nyuma nawe baje kujya bakorana mu kugurisha televiziyo zibwe.

Bayingana Jean Paul aremera ko koko yajyaga agura amateleviziyo yibwe n’abajura kandi akabigura abizi ko ari ibyibano.

Yagize ati “Nibyo koko nari maze igihe kinini ngura amatereviziyo yibwe nanjye nkajya kuyagurisha ahandi, nari maze kugura iziri hagati ya 18 na 19. Ni icyaha nemera kandi nkanagisabira imbabazi, hari hageze ko ntangira gufatanya n’inzego z’umutekano nkagaragaza abajura nkareka  kugura ibyibano ku bajura.”

Bayingana avuga ko amateleviziyo yajyaga ayagura n’abajura batandukanye bamwe atibuka, ariko ngo yahoranaga ubwoba ko igihe kizagera agafatwa. Avuga ko icyamuteraga  kugura ibintu byibwe ari uko yabiguraga ku mafaranga makeya nk’imari ishyushye akajya kwiyungukira.

Bayingana Jean Paul aremera ko yari amaze kugura televiziyo zibarirwa  hagati ya 18 na 19 zabaga zimaze kwibwa abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru nyuma yo kwibwa bigatuma Polisi itangira gushakisha abacyekwaho  ubwo bujura.  Yakanguriye n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose bahuye n’ikibazo icyo aricyo cyose.

Yagize ati “Twari tumaze ibyumweru bibiri tumenye aya makuru y’agatsiko k’abajura bibaga abaturage amateleviziyo ndetse n’abayagura. Abaturage bamaze kuduha amakuru dutangira kubashakisha, hagiye hafatwa umwe akavuga bagenzi be.”

CP Kabera yakanguriye abantu kwirinda ubujura bakareba indi mirimo bakora, anakangurira n’abantu kwirinda kugura ibyo babonye byose ngo  kuko bagiye kubigura kuri macye.

Ati “ Tuributsa abantu kwirinda kugura ibintu babonye byose ngo  kuko bigura makeya,  ibyo bita  imari ishyushye. Turakangurira abantu kandi kwirinda kugura ibintu bidafitiwe  inyemezabwishyu (Facture) kuko akenshi usanga ari ibyibwe.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukurikirana abanyabyaha bose harimo n’abajura. Yavuze ko bariya  bantu 7 bagiye gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha noneho byabahama bakazahanwa hakurikijwe amategeko.

Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; Iyo  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;  Iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro; Iyo  uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;  Iyo  kwiba byakozwe nijoro; Iyo  kwiba  byakozwe n’abantu barenze umwe.

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ifata abantu batandukanye bacyekwaho  ibikorwa by’ubujura  bubera mu mujyi wa Kigali.

 2,807 total views,  2 views today