Rwanda: Barafinda afite uburwayi bwo mu mutwe bwa karande. Colonel Jeanot Ruhunga.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, ku wa 28Nyakanga 2020;Umunyamanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Colonel Jeanot Ruhunga yatangaje ko abantu bakomeje ijambo Barafinda bagamije gucuruza ibyo avuga bashobor gukurikiranwa, ngo kubera uriya mugabo afite uburwayi bwo mu mutwe.

Colonel Jeanot Ruhunga Yagize ati: “Brafinda Fred afite uburwayi bw’igihe kirekire abana nabwo bwa karande(chronique), ko n’ubwo avuye kwivuza icyo abaganga bakoze ni  ukumugabanyiriza gusa, n’aho ubundi ni umurwayi, ni yo mpamvu ndetse nsanga kumukuramo ijambo ari igikorwa cyo kwamaganwa kuko kitarimo ubumuntu kuvugisha umurwayi ugamije gucuruza ibyo avuga rero na byo hari ubwo wabihanirwa”.

Mumwaka wa 2017 Barafinda yifuje kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Umunyamabanga Mukuru wa RIB yavuze ko yizeye ko mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro nta n’umwe urajya kuvugisha Barafinda kandi ko nta n’uteganya kujyayo, aboneraho kubatuma kuri bagenzi babo b’abanyamakuru, ngo babicikeho, kuko bashobora no gukurikiranwa.

Barafinda yibukwa cyane ubwo yatunguranaga ajyanye kandidatire mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasanga atujuje ibisabwa, ariko kuri we ngo yumva amaherezo azaba Perezida.

Ku wa  13 Kamena 2017, Barafinda yabwiye itangazamakuru ko yigeze kumara igihe avurirwa i Ndera ahakurikiranirwa abafite indwara zo mu mutwe, ariko ntiyasobanuye igihe yagiriyeyo cyangwa uko yahavuye, ikindi ni uko ngo n’imiti yahabwaga n’abaganga kuri we atigeze ayinywa.

 

 

 1,645 total views,  2 views today