Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje imyitozo y’imbaraga yitegura Cape-Vert

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi ikomeje imyitozo y’imbaraga yitegura imikino mpuzamahanga igomba kuba mu kwezi gutaha.
Abakinnyi b’u Rwanda barakoreshwa imyitozo y’imbaraga n’abatoza nyuma yo kumara igihe kingana n’amezi atandatu badakina bitewe n’icyorezo cya Covid19 cy’ugarije isi.
Imyitozo y’Amavubi irimo kubera kuri stade Amahoro mu mujyi wa kigali irakorwa abakinnyi ndetse n’abatoza bubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya corona virus .
muntangiro zicyumweru gishize nibwo abakinnyi bazifashishwa n’umutoza Mashami vincent bahamagawe mu buryo buteruye bw’ibanga aho buri mu kinnyi yagiye ahamagarwa kuri telefone ngo atangire yitegure , aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bahamagawe kuri ubu barimo gukorera kuri Stade Amahoro.
Iyi myitozo niyo kwitegura umukino ukomeye ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba gucakirana n’ikipe ya cape vert mu minsi iri imbere myitozo irakorwa mu matsinda y’abakinnyi 5 ku munsi bagakora imyitozo y’imbaraga izwi nka (Phisique)arinako hubahirizwa gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.
Iyi myitozo ikaba irimo gukoreshwa n’umutoza usanzwe yongerera ingufu abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi Bwana Mwambari Serge
amashusho y’imyitozo yongera imbaragara abakinnyi akazohererezwa bagenzi abo batarashyirwa ahagaragara bahamagawe mu buryo bw’ibanga kugirango babe bakoreraimyitozo aho batuye mu gihe bagitegereje ko ibikorwa by’imikino bisubukurwa.
Abakinnyi barimo gukoreshwa imyitozo n’umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent harimo Jacques Tuyisenge magingo aya utarabona ikipe ariko isaha n’isaha akaba yakwerekeza muri APR fc, , Hakizimana Muhadjili wamaze kwerekeza muri AS Kigali, Rutanga Eric wasinyiye ikipe ya Police FC, Emery Bayisenge, Sugira Ernest wa APR FC, Nshuti Savio , Nshuti, umuzamu Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame ukinira AS Kigali, abo bakinnyi bose n’inkingi zamwamba u Rwanda rugenderaho tukaba dutegereje n’abandi basore bashobora gusanga bagenzi babo mu myitozo .
Biratanga ikizere ko bitari kera imikino ihuza abantu benshi ishobora gukomorerwa mu minsi mike imbere bijyanye n’uburyo imibare y’abandura Covid19 ikimeje kugenda igabanuka nkuko bigaragazwa na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda arinako Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Ni mu gihe Minisiteri ya Siporo n’umuco yamaze gutanga icyizere ko amakipe y’igihugu azitabira amarushanwa mpuzamahanga mu nama iherutse guhuza abayobozi bakuru b’igihugu bakaba baremeje ko ikipe y’igihugu ntakabuza izitabira aya marushanwa mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2020.
Amakuru aturuka mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amatariki y’itangira rya shampiyona mu yakuwe bakaba barijeje amakipe ko azamenyeshwa itariki yitangira rya Shampiyona
Ubusanzwe FERWAFA yari yatangaje ko amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda azatangira tariki ya 30 ukwakira 2020 ariko magingo aya hakaba hataramenyekana itariki nyirizina gusa mu minsi mike Ferwafa iherutse gusohora amavwiriza agomba kuzubahirizwa n’amakipe yose agomba kuzakina amarushanwa haba mu bagabo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icyakabiri ndetse n’abagore mu byiciro byombi bakazayubahiriza uko ari 19 hatavuyemo narimwe.
Ikipe y’Igihugu amavubi ikaba ifite imikino igera kuri 2 y’ishyiraniro igomba kuzayihuza n’igihugu cya Cap-Vert mu kwezi gutaha kwa ugushyingo mu mikino izaba igamije gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyizaba mu 2022 kizabera mu gihugu cya Cameroun abakinnyi bakina imbere mu bihugu.
Amavubi akaba aheruka gukina umukino wa gicuti na Congo Brazzaville muri mu kwezi kwa Gashyantare, bakazitabira amarushanwa y’imikino ya CHAN 2020 ryamaze kwimurwa aho biteganijwe ko rizaba mu kwezi kwa Mutarama 2021 rikazakirwa n’igihugu cya Cameroon abanyarwanda benshi bategereje ikizava muri iyi mikino u Rwanda rugiye kwitabira kuri ubu rumaze gushyirwa ku mwanya w’ 132 mu rutonde ngaruka mwaka rukorwa na FIFA.

 1,661 total views,  2 views today