Ikibazo cya Rayon Sport mu minsi mike kirabonerwa umuti.Minisitiri Munyangaju.

 

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Minisitiri w’umuco na Siporo  Munyangaju Aurore Mimosa avuga ko ikibazo cya Rayon Sports kizakemuka vuba, akaba  asabye  abafana ibintu bigera kuri 3
ibibazo bishingiye ku makimbirane bivugwa muri rayon Sports bizakemurwa mu gihe kitarenze ukwezi kuko biri mu byitaweho cyane na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda.

Yasabye Abafana ba Rayon sport kutagendera ku marangamutima ahubwo bagashyirahamwe

Mu kiganiro cy’urubuga  rw’imikino cyatambutse  kuri Radio Rwanda(RBA), kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Nzeli 2020, Minisitiri akaba yatangiye avuga ko urwego rw’imiyoborere mu Rwanda ( RGB) rudashobora kubangamira umuryango rureberera nk’uko byagiye  bivugwa n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports

Yagize ati:”ikipe ya Rayon Sports nk’umuryango utari uwa Leta, ifite urwego ruyireberera ari rwo RGB, simpamya ko urwo rwego rutitwaye neza  muri iki kibazo yagejejweho ikibazo cya Rayon Sports Ibifatira umwanya, ibyigaho irabisesengura, ibifatira imyanzuro.Ndasaba abakunzi ba Rayon Sports kutagendera ku marangamutima, bityo rero navuga ko hazakurikizwa amategeko, ibibazo byose  bigakemurwa neza kandi vuba.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju, avuga ko ibibazo bya Rayon Sport mu minsi mike biraba bikemutse

Yakomeje avuga ko icyo yijeje  abanyarwanda, by’umwihariko abafana ba Rayon Sports, ni uko ibibazo bigiye gukemurwa vuba.

Abafana ba Rayon Sports bamenye ko ikibazo bafite kiduhangayikishije nka Minisiteri ya Siporo ndetse n’izindi nzego bireba.

Akomeza asaba  abafana ba Rayon Sports n’abandi bose  Gukoresha amategeko, Gukora kinyamwuga ndetse no Kuba inyagamugayo.
Munyangaju Aurore Mimosa atangaje ibi, nyuma yaho umukuru w’igihugu  cy’u Rwanda Nyakubahwa  perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kugirana na RBA, akavuga ko ibibazo bya Rayon Sports bizwi kandi byashyikirijwe Minisitiri wa Siporo kandi yizeye ko bizakemuka vuba.

Ibibazo by’amakimbirane bivugwa muri Rayon Sports byatangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2020, ubwo bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports banenze imiyoborere ya  Munyakazi Sadate uyobora Rayon sports,
Byatangiye gufata  indi ntera ubwo icyorezo cya Coronavirus cyahagarikaga ibikorwa by’imikino mu Rwanda, aho abakinnyi b’iyi kipe bahagaritswe ku kazi ndetse bamwe batangira kuyivamo, byose bigashyirwa kuri perezida wiyi kipe ya Rayon Bwana Munyakazi Sadate utifuzwa na benshi muri iyi kipe nubwo nawe yanze kuva ku izima.

 1,060 total views,  2 views today