Imikino:Rayon Sports ikeneye kugura Muniru Abdul rutahizamu wa Mukura Victory Sports

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ikipe ya Rayon Sports ikeneye kugura Muniru Abdul Rhaman rutahizamu wa Mukura Victory Sports, , kugira ngo azayikinire guhera mu mwaka utaha w’imikino.

Muniru Abdul Rhaman ni rutahizamu ukomoka muri Ghana, wageze mu Rwanda mu mpeshyi y’umwaka ushize, avuye mu ikipe ya Accra HQ.

Amakuru Rwandayacu.com ikesha ikinyamakuru IGIHE yamenye ni uko ari mu bifuzwa na Rayon Sports, aho uruhande rwe rwegerewe n’abari mu kanama gashinzwe gushakira abakinnyi iyi kipe iheruka kwegukana shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Bivugwa ko Rayon Sports yari yemeye gutanga miliyoni 10 Frw kuri uyu mukinnyi, ariko akabanza akavugana na Mukura Victory Sports agifitiye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Muniru Abdul Rhaman yatsinze ibitego icyenda mu mwaka ushize w’imikino birimo bitandatu mu mikino 11 ya shampiyona, bibiri mu Gikombe cy’Amahoro na kimwe mu irushanwa ry’Ubutwari 2020. Yatanze kandi imipira umunani yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be.

Muniru yatangiye gukina ubwo Umunya-Espagne Tony Hernandez yahabwaga ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yo kwirukanwa k’Umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe.

Nubwo yatinze kugura abakinnyi, kuri ubu Rayon Sports iri mu makipe ari kwiyubaka cyane, agura abakinnyi batandukanye.

Abdul ni umwe mu bakinnyi Rayon Sport yifuza

Iherutse gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier, Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC na Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC.

Yaguze kandi Issa Bigirimana wakiniraga Police FC, Mujyanama Fidèle wakiniraga Heroes FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l’Est, Manace Mutatu wakinaga muri Gasogi United n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, ubuyobozi buvuga ko bazatizwa andi makipe.

Mu mwaka utaha w’imikino, Rayon Sports izatozwa na Guy Bukasa na we wavuye muri Gasogi United.

 1,820 total views,  2 views today