Iburengerazuba:Nyabihu na Rutsiro Polisi yafashe abamotari 2 batwaye urumogi

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Inkuru rwandayacu.com ikesha Polisi y’u Rwanda, ivuga ko mu bihe bitandukanye tariki ya 08 Nyakanga abapolisi bakorera mu ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Nyabihu na Rutsiro bafashe abamotari babiri batwaye abakwirakwiza ibiyobyabwenge (Urumogi).

Mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jomba hafatiwe uwitwa Uguyeneza Janvier yari atwaye moto ifite ibirango RD 948S.Yari ahetse umugenzi witwa  Gatsinzi Jacques w’imyaka 23, bafatanwe udupfunyika 1,550 tw’urumogi.

Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu hafatiwe umumotari witwa  Safari Bosco ufite imyaka 29, yari ahetse umugenzi witwa Hakizimana Eric w’imyaka 27, bari bahetse udupfunyika 800 tw’urumogi barujyanye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bya buri munsi byo kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati  “Bariya bantu bose bafashwe ari kumanywa tariki ya 8 Nyakanga, bariya bo muri Nyabihu bafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe mu muhanda Mukamira-Kabaya. Ni mu gihe abo mu karere ka Rutsiro bafatiwe mu muhanda Rutsiro-Rubavu.”

CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha. Yanakanguriye abamotari kwirinda ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ati   “Turakangurira abamotari kudashukwa n’amafaranga bahabwa na bariya bacuriza b’ibiyobyabwenge ahubwo banyurwe n’ayo bakorera. Turabasaba kugira ubushishozi bakamenya umuntu batwaye uwo ariwe n’ibyo afite kandi bakihutira gutanga amakuru.”

Abafashwe bari bafite udupfunyika tw’urumogi dusaga 1000

CIP Karekezi yavuze ko urubyiruko ari rwo rukunze kugaragara mu bikorwa by’urumogi. Yabibukije ko batangomba gupfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye ahubwo bakayabyaza umusaruro. Bakayakoresha mu bintu bifite inyungu zirambye bakirinda ibintu bibashobora  mu byaha.

Yabibukije ko ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge  bihanirwa n’amategeko kuva ku mwaka 20 kugera ku gihano cya  burundu. Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

 2,623 total views,  2 views today