Musanze: Musabyimana yagiye kwiba kwa Twarayisenze yambaye kigore
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Musabyimana Alphonse yafatiwe mu rugo kwa Twarayisenze Diogene amaze gusahuramo ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo televiziyo n’amaradiyo akaba yari yambaye kigore, ibitenge hasi no hejuru ku buryo wagira ngo ni umugore koko, kuri ubu abaturage bakaba bamushyikirije Polisi Station ya Cyuve.
Yafatiwe mu nzu yambaye nk’abagore muri Cyabagarura
Uyu mugabo aka yibye biriya bikoresho mu murenge wa Musanze , akagari ka Cyabagarura , umudugudu wa Bukane, saa 09h30 kuri uyu wa 27/05/2020, aho Musabyimana Alphonse w’imyaka 24 wigize umugore. Akaba komoka mu Murenge wa Nyange mu kagari ka Muhabura mu mudugudu wa Ntarama yibye Twarayisenze Diogène w’imyaka 37,atoboye inzu akaba yafatanwe Flat 1, Ibitenge 3, Radio 1 Amplificateur 1,Decodeur, CD, yafatanwe akaba ndetse yafatanywe indangamuntu ID 1999580051354061 ya Karamira Jean Paul,wo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi, aha kandi kuri iyi ndangamuntu abaturage bakaba bavuga ko yaba yarayibye kwa Karamira.
Uyu mugabo ibyo yafatanywe abaturage bamujyanye kuri Station ya Polisi kugira ngo aryozwe ibyo yakoze
Kuri ubu uyu mugabo ari mu maboko ya Polisi aho azashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranweho ibyo yakoze.Iyi nkuru Rwandayacu.com ikaba ikiyikurikirana.
1,094 total views, 2 views today