Amajyepfo:Polisi y’u Rwanda yafashe litiro 940 z’inzoga zitemewe mu karere ka Huye

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ku wa 29 Kamena Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Huye, Ruhango na Nyanza yakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe zikunze kugaragara muri utu turere hafatwa litiro 940. Izi nzoga zose zizwi ku izina rya  Muriture, inyinshi zafatiwe mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko  Uhagaze Jean Marie Vianney w’imyaka 47 wo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafatanwe litiro 80, Nyirampakanye Gorethe w’imyaka 48 wo mu Murenge Huye yafatanwe litiro 160, Mukagasana Seraphine  w’imyaka 47 wo mu Murenge wa Huye yafatanwe litiro 350 naho Nshimiyimana Jonas w’imyaka 28 wo mu Murenge wa Ruhashya yafatanwe litiro 60.

Inzogaz’inkorana akenshi nta suku ziba zirangwaho, ariko ikibabaje asanga bamwe mu baturage bazikunda (foto Ngaboyabahizi Protais).

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango hafatiwe uwitwa Ngendahimana Alphonse w’imyaka 24 yafatanwe litiro 70 naho mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi mu rugo rwa Uwizeyimana Alphred  w’imyaka 34 hafatiwe litiro 100 naho mu rugo rwa Niyomugabo Eric w’imyaka 24 hafatiwe litiro 120.

SP Kanamugire yashimiye abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage bagize uruhare mu gufasha Polisi igafata bariya bantu. Yavuze ko igikorwa cyo kurwanya ziriya nzoga kiri mu rwego rwo kurwanya ibyaha bizishamikiyeho  ndetse no kurwanya ingaruka zagira ku buzima bw’abazinywa.

Yagize ati: “  Ziriya nzoga zizwi ku izina rya Muriture, ntiwamenya ibintu bavangavanga bazikora usibye ko uwazisinze arangwa no gukora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abana b’abakobwa ku ngufu n’ibindi. Ziriya nzoga kandi zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwazinyoye kuko ziba zikoranye umwanda ndetse n’ibyo bazikoramo ntibizwi kuko ikigo gishinzwe ubuziranenge nta cyangombwa cyazihaye.”

Yakomeje avuga ko bariya iyo bamaze kuzenga bahita baziranguza abacuruzi b’utubari ari naho usanga hari abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakajya kuzinywera  mu tubari twa rwihishwa.
Yagize ati: “ Ziriya nzoga nizo usanga bacururiza mu tubari twa rwihishwa kandi kuva iki cyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda utubari turafunze. Bamwe usanga bikingiraniye mu tubari barimo kuzinywa  ari naho harimo kuva ubwiyongere bw’iki cyorezo.Turakangurira abaturage kubyirinda kandi tunabamenyesha ko tutazahwema kubakurikirana, abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.”

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye, bavuga ko ziriya nzoga z’inkorano harimo na za Muriture, ari bimwe mu bituma mu miryango imwe n’imwe hahora intonganya, nk’uko Mukakarangwa Ignacienne yabibwiye rwandayacu.com

Yagize ati:“ Izi nzoga z’inkorano iyo umuntu amaze kuzinywa wagira ngo aba anyoyemo ibisazi, apfa kuba anyoye icupa rimwe, agatangira gusakuza , akareana mbese ugira ngo bashyiramo ibintu umuntu atamenya bituma umuntu ahita asinda, gusa numvise ko ngo hari inzoga z’inkorano bashyiramo imisemburo y’imigati, abandi bagashyiramo imiravumba n’imibirizi, ibi byose rero ni byo bituma ubinyoye wese ahora ashaka kwanduranya, twifuza rwose ko Polisi yakomeza ikarwanya abo bose bakora izi nzoga”.

Inzoga zafashwe zahise zimenwa, abazifatanwe bacibwa amande n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Abaturage bakangurwa gukomeza gutanga amakuru y’ahantu hose babona ziriya nzoga ndetse n’abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyane cyane abacuruza inzoga mu tubari twa rwihishwa.

 1,432 total views,  2 views today