Musanze: Cyabagarura iravugwaho kuba  indiri y’amabandi yayogoje abaturage

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, bavuga ko barambiwe no kuba akagari kabo karabaye isibaniro ry’amabandi yabayogoje, abanigira mu nzira bataha kugeza ngo n’ubwo basigaye bishora no mu maduka ku manywa no mu ngo.Ubuyobozi bw’akagari ka Cyabagarura na bwo butangaza koko ko iki kibazo kiriho.

Umwe mu baturage binjiriye mu iduka rye ku manywa y’ihangu ukorera mu santere y’ubucuruzi ya Yaounde, Mukandori Clementine ashimangira ko basumbirijwe n’ibisambo

Yagize ati : «  Rwose muri aya masaha ya sayine, nagiye ku bwiherero, ngarutse nsanga umugabo yigabije akabati mbikamo amafaranga amaze guhubuzamo asaga ibihumbi ijana, gusa nitabaje abaturanyi hano baramufata baramusaka bayamukuramo, rwose iki kibazo kirakomeye cyane, kandi baza bigize abacumbitsi bavuga ko biga muri za kaminuza, kandi ubuyobozi buzi iki kibazo, mbese aka kagari kacu kamaze kuba indiri y’amabandi inzego z’umutekano nizidutabare ».

Undi nawe yagize ati : «  Ubu dusabwa gufunga amaduka na butike kare kuko hari n’ abaza bakakunigira kuri kontwari, wataha mu nzira nbabwo bakakuniga, abatwambura barazwi kuva mu isibo, ariko mbona babajenjekera, turifuza ko bajya babafunga, kuko ubuyobozi mbona bubagirira imbabazi cyane, niba Inkotanyi zaratsinze abakoraga Jenoside, zigahashya abacengezi ni gute zananirwa ibi bisambo kandi noneho tuzi aho biba, dutanga amakuru ariko ntacyo mbona ubutegetsi budufasha pe ».

Iyi santere y’ubucuruzi ya Yaounde ibamo insoresore ziba no kumanywa (foto Rwandayacu.com)

Bamwe mu babyonzi nabo bashimangira ko basumbirijwe ngo kuko bakunze kubafata bakabaniga cyane mu gice cya Bukane

Yagize ati : «  Ubu twebwe iyo bimaze kuba mu masakumi n’imwe batwambura amagare yacu, wabona bikugoye ukabaha udufaranga twose uba wakoreye ku munsi, gusa ikibabaza ni uko hari bamwe bafatwa bagashinja bamwe mubabafashe, rwose Cyabagarura hano wagira ngo ni mu yindi si ntabwo ari mu Rwanda pe, ni gute se habaho mutwarasibo,  ushinzwe umutekano mu mudugudu n’abandi , kandi bazi ko runaka uyu ari igisambo, akodesha abayobozi bakabakingira ikibaba, ahubwo ba nyiramazu nibagire uruhare mu gukumira ibi bisambo bamenye ubuzima bw’abo bacumbikira niba bafite akazi cyangwa se ari abanyeshuri ».

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura Ali Niyoyita, nawe ashimangira ko koko bafite ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’ibisambo, kimwe n’abakoresha ibiyobyabwenge

Yagize ati : «  Ni byo koko ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’abajura uhari, abo bose bakomoka mu bice byo muri Nyabihu, ubu rero tugerageza kubarwanya ubu mu ngamba twafashe harimo gukaza amarondo nojoro, ariko na  bo kuri ubu basigaye biba ku manywa y’ihangu pe, bagatera muri za butike, kuba rero rimwe na rimwe bituyobera ni uko ubona hari umuntu ubasha gukodesha inzu y’ibihumbi 50, icyo gihe rero usanga kumuvumbura bitoroha gusa tugiye gukomeza guhangana n’abo bose bahungabanya umutekano bibiba baniga abantu ibyo bita gutera kaci , tugiye kujya tubaka ibyangombwa byabo».

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura Niyoyita Ali avuga yiyemeje guhangana n’ibisambo (foto Rwandayacu.com)

Muri aka kagari kandi nk’uko Gitifu Niyoyita Ali akomeza abivuga ngo hari n’ibiyobyabwenge byo ku rwego mpuzamahanga byahafatiwe, ababifatanywe nabo bakaba barashyikirijwe inzego bireba

Yagize ati : «  Duherutse gukora igenzura tureba abo twakekagaho ko bakoresha ibiyobyabwenge, harimo na za kokokayine n’ibindi bitera mu nshinge, kandi koko izo nshinge twarazihasanze, abo rero ubu bari mu nzego bireba »

Mu nkengero za Yaounde uhasanga insoresore ziba zigaragura ku muhanda(foto Rwandayacu.com).

Gitifu Niyoyita asaba ubufatanye mu guhangana n’amabandi, cyane ko umuyobozi aba ari umwe mu kagari mu gihe abaturage bo aba ari benshi mu isibo kandi banaturanye, ngo byaba byiza buri wese koko abaye ijisho rya mugenzi we.

 566 total views,  2 views today