Muhanga: Abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva baracyafite ikibazo cyo kubona ubutabera

Yanditswe na Safi Emmanuel

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Muhanga , bavuga ko babangamiwe no kuba batabona ubutabera , kubera ko abashinzwe kububagezaho kimwe n’abababuranira baba batavuga ururimi rumwe rw’amarenga abantu benshi batazi.Aha ni ho bahera basaba imiryango itari iya Leta gukomeza kubakorera ubuvugizi, kugira ngo ururimi rw’amarenga rube rwajya mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda.

Hitayezu Eduard ni umwe mu bafite ubumuga wo mu Karere ka Muhanga, nawe asanga abafite ubumuga muri rusange bahura n’ingorane.

Yagize ati: “ Ku bijyanye n’abafite ubumuga bw’ingingo, ubu harageragezwa kubaka inzu buri wese ufite ubumuga abasha kugera aho ashaka, ariko ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga haracyari ingorane iyo bagiye gushaka ubutabera , kuko ururimi rw’amarenga nta mahugurwa abo bacamanza, RIB, muri rusange inzego z’ubutabera, birakwiye rero ururimi rw’amarenga rwakwinjira mu nzego zose, turasaba imiryango itegamiye kuri Leta yadufasha idukorera ubuvugizi ururimi rw’amarenga rukigishwa no mu mashuri”.

Umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere ka Muhanga  Uwineza Chantal nawe ashimangira koko ko bariya banyarwanda bafite ikibazo cyo kumva no kutavuga, ibibazo bafite atari ibyo muri Muhanga gusa n’ahandi bahura n’icyo kibazo

Yagize ati: “ Muri Muhanga ibintu, byo guha ubutabera abafite ubumuga bwo kutumva no kubona; njye mbibonamo ikibazo gikomeye cyane, nkatwe turabakira kumvikana na bo bikatugora mu kubaha ubutabera, kuko we ashobora kugusobanurira wowe ukaba wabyumva ukundi, ibintu usanga bituma rimwe na rimwe  adahabwa ubutabera kuko  n’iyo ageze imbere y’uumucamanza batumvikana neza , njye n’umva n’abari mu nzego zitanga ubutabera bajya biga ururimi rw’amarenga”.

Umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere ka Muhanga  Uwineza Chantal (foto Safi Emmanuel)

Umuryango Ihorere Munyarwanda  (IMRO), nawe ufite mu nshingano zayo guharanira uburenganzira bwa muntu nk’uko biri mu ntego zayo, na wo usanga koko abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona rimwe na rimwe Babura ubutabera kubera kutumvikana ku rurimi rw’amarenga,Nk’uko Mukandungutse Charlotte,Umukozi wa IMRO, Ushinzwe ubuvugizi n’amategeko yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “ Abafite ubumuga bwo kumva no kutabona mu guhabwa ubutabera koko biragoye, ariko twebwe nka IMRO, icyo twakora n’ukwegera ubuyobozi n’indi miryango itari iya Leta kugira ngo kugira ngo koko bariya bantu bahabwe ubutabera busesuye, binyuze mu kumenya ko buri wese ufite inshingano mu kubutanga aba yumva ururimi rw’amarenga”.

Mukandungutse Charlotte Umukozi wa IMRO ushinzwe iby’amategeko (Foto Safi Emmanuel).

IMRO, ikomeza isaba abayobozi bo muri Muhanga n’imiryango itari iya Leta gukora buzuzanya, kugira ngo koko umuturage ahabwe ubutabera ,ibintu IMRO, igenda ibishishikariza no mu turere ikoreramo, 11 aritwo, Nyanza, Huye Musanze,  Rubavu,  Rusizi,  Muhanga,  Rulindo,  Kamonyi, Rusizi, Rwamagana, na Gasabo, Uyu muryango ukaba waratangiye ibikorwa byawo mu mwaka wa 1999, mu myaka 17, umaze rero ngo ikaba yaratanze amahugurwa ku miryango inyuranye yita ku burenganzira bwa Muntu n’inzego z’ubuyobozi zinyuranye , kugira ngo umuturage koko ahabwe ubutabera.

IMRO ni umwe mu miryango iharanira ubutabera bwa Muntu (Foto Safi Emmanuel)

 1,420 total views,  2 views today