Gicumbi:Nyirabukeye ashimira abagore bigishijwe na FPR Inkotanyi   kubaka  inzu  ifite imiryango

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Umukecuru Nyirabukeye Elevanie wo mu  murenge wa Bwisige, Akagari ka Bwisige umudugudu wa Nyarubuye, akarere ka Gicumbi , avuga ko yishimira inzu yubakiwe n’abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri  FPR Inkotanyi ngo mu gihe kera bapfobyaga umugore ngo yubatse inzu nta muryango yagira, ariko ngo kubera uburinganire abagore  abagore batojwe na FPR Inkotanyi bamuhaye inzu ifite imiryango noneho isaga 2.

Nyirabukeye yishimiye inzu yahawe amaze kubona imfunguzo zayo, azishyikirijwe na Chairman Gatabazi

Nyirabukeye yagize ati: “ Ndashima FPR Inkotanyi , kuba yongeye kunzirikana bwa kabiri, mbere yarambohoye ku ngoma y’igitugu, ubu nkaba mbayeho mu mahoro  , ubu rero noneho nishimye kurushaho kuko nahoraga mbunza akarago kubera ko ntagira aho mba nahoraga mbunza akarago, ariko kubera ko Perezida Paul Kagame yatoje abanyarwanda gukundana , abagore bo muri FPR Inkotanyi banyuzurije inzu nziza, ibi bikuraho ya mvugo yavuga ko nta mugore wakubaka inzu ;ariko ndabibonye , nyamara baravugaga ngo iyo bubatse nta muryango yagira none iyanye ifite myinshi, n’abandi bose bashaka kujijuka nibaze muri FPR ibigishirize abagore kubaka kuko ibaha mu mutwe hatekereza”.

Mukangago Donatile, ni Perezidante w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, avuga ko biyemeje gufasha buri wese kugira ngo yiteze imbere na we agire imibereho myiza haba mu Rwanda ndetse ni ku isi yose, ibi ngo bakaba babikomora ku ntore izirusha intambwe Paul Kagame, chairman wa RPF Inkotanyi ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati: “FPR Inkotanyi mu muco wayo kirazira ko umunyarwanfa abaho nabi ubu rero twubakiye uriya mukecuru utaragiraga  aho aba kuko yavirwaga , kandi nawe urabona ko ageze mu zabukuru , afite imyaka igera ku 97, nka twe abagore rero twishatsemo ubushobozi , dukusanya amafaranga n’ibikoresho, none iruzuye twayubatse bitugiye kuko hari mu bihe by’imvura , ariko ntacyo byahinduye ku gitekerezo cyacu, iriya ya nzu tuyihaye mukecuru Nyirakabuye , yuzuye irimo ibikoresho byose ndetse tumuha n’igishoro cyamafaranga ibihumbi 100”.

Mukangango akomeza avuga ko FPR Inkotanyi yita ku  unyarwanda iyo ava akagera.

Yagize ati: “ FPR Inkotanyi yita ku munyarwanda kuva akiri urusoro ndetse ni yo ageze mu zabukuru  imwitaho , ntibivuze ko kuba Nyirakabuye kuba ageze mu zabukuru yatereranywa ngo agire amasaziro mabi kandi yarahekeye u Rwanda , kandi uvuze FPR Inkotanyi aba avuze u Rwanda kuko ni yo moteri y’imiyoborere myiza mu Rwanda, n’aho ,uvuga ko nta mugore Wabasha kubaka inzu iryo ni ipfobya nyine ryakorerwaga abagore ariko FPR Inkotanyi ibyo byose yarabyejeje, ubu umugore no mu ikoranabuhanga n’indashyikirwa kuko hari n’abanyarwanfdakazi batwara indege”.

Nyirabukeye  yahawe n’amafaranga ibihumbi 10 azakoresha mu mushinga we uciriritse

Chairman wa FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko yishimira uruhare abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi bakomeje kugira mu kubaka u Rwanda ndetse no kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati: “Uyu munsi hasojwe gahunda yari yatangijwe n’abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru aho bari biyemeje kubakira imiryango 5, muri iyi ntara itaragiraga inzu zo kubamo, ibi byose rero byakozwe mu bushobozi bwabo ndertse n’inkunga twabateye, none bujuje inzu uko bari baziteganije, muri aka karere ni  imiryango 370 itaragiraga amazu yo kubamo , ariko ,kuri ubu amazu  50 amaze kubakwa  70 agiye gusakarirwa, andi agera ku 116, ari gushakira ibibanza muri Gicumbi hose hari  hari amazu   1368, yari akeneye kubakwa ariko muri 2020, twifuza ko nta muryango uzaba udafite aho uba hubatse neza”.

Nyirabukeye avuga ko FPR Inkotanyi ariyo yagaruye amata  n’igisabo mu Rwanda.

Nyirabukeye yashyikirijwe inzu n’ibikoresho binyuranye hasrimo ibiryamirwa, ibiribwa, ibiryamirwandetse n’amafaranga ibihumbi 100 byo gutangiza umushinga uciriritse byose bifite agaciro ka miliyoni 2600.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, mu Ntara y’Amajyaruguru bubakiye imiryango itanu, bashyiramo umuriro ndetse n’ibindi bikoresho buinyuranye byose byatwaye asaga miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda , aba bose nk’uko Chairman Gatabazi abivuga bakaba basabwa  gufata neza ariya mazu.

 3,376 total views,  2 views today