Musanze:Urubyiruko rusabwa gushora imari mu buhinzi.Padiri Dr Hagenimana.

Yanditswe  na Chief Editor.

Ubwo yaganirizaga urubyiruko rwo mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri, rwari rwitabiriye imurikabikorwa (career day) ,no gufungura ku mugaragaro umwaka w’amashuri 2019-2020, Umuyobozi waryo  Padiri Dr Hagenimana Fabien, yasabye urubyiruko gukora udushya turimo kwihangira umurimo, harimo Ubuhinzi n’ubworozi.

Padiri Dr Hagenimana asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka  ndetse no koza inzara bakirinda gukora ngo batiyanduza, ibintu kuri we asanga ngo bidakwiye mu rubyiruko rwo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati: “Abarangiza za inuza basabwa kumenya ko nta muntu uri hariya utetse ibiryo ngo bazabirya, oya, nibahange imirimo mu masomo biga bamenye ko guhanga udushya no guhanga umurimo aribyo bizatuma batera imnbere, aha nabashishikariza gushora imari mu buhinzi, batunganya ibibukomokaho,guhunika neza umuisaruro , gutegura imbuto nziza, mbese bakumva ko koko ibi babikora kinyamwuga bagamije guteza imbere igihugu ndetse   no kwiteza imbere batanga umurimo , mbese bakirinda koza akarenge kandi baba bakeneye kubaho mu buzima bwiza”.

Padiri Dr Hagenimana akomeza avuga INES Ruhengeri  imaze kwagura amarembo, ngo ikaba yakira kandi abanyeshuri bavuye muri Kaminuza z’i Burayi  bakaba bafitanye umubano baza mu bushakashatsi bagafashwa n’abarimu ba INES Ruhengeri ari nako bahura n’abanyeshuri bayo.

Yagize ati: “ Abarimu bacu bari mu mishinga inyuranye y’ubushakashatsi bakoranamo na bagenzi babo bo muri kaminuza zo mu mahanga dufitanye umubano. INES Ruhengeri iri mu miryango mpuzamahanga inyuranye ihuza Kaminuza zo mu bihugu bitandukanye. Tuzakomeza gusigasira ubwo bufatanye no kubwongera.Mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa, INES-Ruhengeri iri gushyira mu bikorwa umushinga wo kuba Smart Campus”.

 

Abayobozi ba INES Ruhengeri ndetse n’abanyeshuri bahagarariye abandi

Umuvugizi wa INES   Ruhengeri (Representant Regal) Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Vincent,  asaabarangiza ndetse n’abakiri ,u ntebe ku ntebe y’ishuri gukomeza  gukora ubushakashatsi ndetse no kubutangaza.

Yagize ati: “ Ntibihagije kwifuza kuba mpuzamahanga ahubwo ni ukubiharanira no kwifungurira abaza batugana baturutse mu mpande zose z’isi.Hakenewe kongera ubufatanye n’ibigo by’ubushakashatsi ndetse na Kaminuza zo mu bindi bihugu mu gutanga impamyabumenyi zihariye, mu gukora ubushakashatsi n’imishinga iteza ibihugu byacu imbere. Ibyo birasaba kandi kuba intyoza mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse no mu guhuza abanyeshuri n’abanyamwuga n’inganda kugira ngo ibyo biga babigiremo ubuzobere”

Bimwe mu dushya kuri INES Ruhengeri  2019-2020 ni amatafari akozwe muri Plasitike n’umucanga

Musenyeri Harorimana akomeza asaba abaminuza gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda na kirazira.

Yagize ati: “ Kuba mpuzamahanga ariko ntibikuraho gukomeza umuco wawe no kumenya kwakira iy’abandi iyo ari myiza. Ni yo mpamvu dukomeza kwibutsa abakozi n’abanyeshuri ba INES ko uburere n’indangagaciro zacu bitagomba guhonyorwa n’imitekerereze ya none yoroshya ibintu kandi ikivuguruza. Ni ngombwa rwose gukomeza gushimangira ko ubumenyi na tekinoloji bitagira umutimanama byagusha muntu mu kaga gakomeye. Imyitwarire mibi n’ingeso mbi tubirwanye maze dutoze ubwenge n’umutima icyarimwe”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Gatabazi Jean Marie  Vianney we ngo asanga ari ngombwa ko habaho n’ikigega kigoboka urubyiruko ruba rugeragerageza guhanga udushya na ba rwiyemezamirimo, ariko nanone rukwiye guhora rutekereza mu gukora ubushakashatsi bugamije kuvumbura.

Yagize ati: “ Urubyiruko rurasabwa gukora ruhanga udushya , rwiteza imbere ariko kandi ruhanga umurimo urangwa n’ubuziranenge, kuba rero hari abarangiza kaminuza baba bagiye guhanga udushya bakabura  ubu babishyira ku isoko kuri njye numva Leta yashyiraho ikigega gifasha abantu bakora ubushakashatsi, gusa tuzakomeza  gukora ubuvugizi ariko nanone kuba bakiri bato bakwiye kugana ibigo by’imari, kuko baracyari bato hari inguzanyo zidasaba ingwate”.

Kugeza ubu INES Ruhengeri ifite  abanyeshuri 133 b’abanyamahanga baturuka mu bihugu 8 by’Afurika, bikaba ari byo biha INES Ruhengeri kugira abanyeshuri basaga ibihumbi bitatu umwaka w’amashuri 2019-2020.Bimwe mu byamuritswe kuri uyu wa 29Ugushyingo 2019, hagaragayemo udushya tunyuranye , harimo ndetse n’amatafari akozwe muri plasitike n’umucanga, aya akaba ashobora kumara imyaka isaga ijana.

 1,007 total views,  2 views today