Gatsibo:Ivuriro riciriritse rya Kabusunzu ryahawe imirasire y’izuba ariko riracyatangira serivise ku gatadowa.

 

Yanditswe na Gasana Joseph

Abagana ivuriro ry’ibanze (Poste de sante) rya Kabusunzu mu Kagari ka Nyamatete ,Umurenge wa Rwimbogo  mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko ryahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ariko hakaba hashize imyaka ibiri idakora. Ibi ngo bituma bahabwa serivise mu buryo budakwiye, baka basaba ubuyobozi gushakira umuti urambye iki kibazo

Iri vuriro ryubatswe mu mwaka wa  2018 ngo ni bwo ryashyizwemo umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba kugira ngo abarigana barusheho guhabwa serivise inoze.Ariko kugeza ubu ngo kugira ngo babone urumuri bisaba ko nibura  ko haba havuye izuba ry’igikatu.

Mukamuhizi Patricie ni umwe mu babyeyi bo mu mudugudu wa Kinonga, avuga ko kubera ko nta rumuri ruharangwa atirirwa ajyana umwana we kwa muganga nimugoroba.

Yagize ati: “ Iyo indwara ikuzahaje cyangwa ugafatwa n’inda nimugoroba ntiwakwirirwa uhirahira ngo uraza kwivuza, haba hari umwijima ukase cyane, mu masa moya ntitwakwigerezaho ngo tuze kwivuriza hano nyamara hari imirasire y’izuba, hashize imyaka ibiri tuyihawe ariko baracyatuvurira ku gatadowa”.

Imirasire yashyizwe kuri Poste de Sante ya Kabusunzu ntitanga umuriro nimugoroba kugeza bukeye

Umukozi kuri  iri vuriro ry’ibanze   rya Kabusunzu, Bambire Jonas,  aho nawe ashimangira  ko kutagira umuriro   ari imbogamizi  ikomeye, ku buryo  bakora bacungana n’izuba  cyane ko iyo imvura iguye bituma zimwe muri serivise batanga zihagarara, yemwe ngo na nimugoroba hari ubwo biyambaza buji n’amasitimu.

 Yagize ati: “ Nk’ubu microscopes dukoresha ikenera imirasire y’izuba, ni byo koko sa kumi n’ebyeri mu bihe by’;imvura nta cyo twirirwa dukora, n’umuzamu akoresha agatoroshi ku mabuye tuba twaguze, tubonye umuriro w’amashanyarazi nyine twakora neza , ndizera kandi ko n’ubuyobozi bwacu burakizi dutegereje umuti urambye”.

Umuyobozi  w’aka Karere ka Gatsibo, Gasana Richard, atangaza ko iki kibazo akizi , ariko ngo bafite umuhigo ko umwaka utaha 2020 bazahabwa  umuriro w’amashyanyarazi.

Yagize ati: “ Iriya mirasire y’izuba abatekenisiye batugaraharije ko ifite intege nkeya, kuko twari twazihawe n’umuterankunga, ariko nasaba abagana iriya Poste de santé kwihangana kuko umwaka w’ingengo y’imari 2020  buri poste de santé izaba ifite umuriro w’amashanyarazi, rwose iki ni ikibazo  kizwi cyane nko muri ibi bihe by’imvura ntabwo imirasire y’izuba itanga umuriro w’amashanyarazi uko bikwiye”.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’umushinga w’Abongereza witwa C F W, ugamije korohereza abaturage kugera ku mavuriro, ni  bo batekereje umushinga wo gushyiraho amavuriro  y’Ibanze; kuri ubu ahenshi mu tugari two mu Rwanda hakaba nibura harageze ivuriro nk’iri rimwe mu buryo bwo korohereza abaturage kubona serivise z’ubuvuzi hafi.

 1,016 total views,  4 views today