Gicumbi :Kurara mu nzitiramibu no kugira amavuriro hafi byagabanije Maraliya

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Mukarange  Shangasha na Kaniga, akarere ka Gicumbi baturiye igishanga cya Mulindi, bavuga ko nyuma y’aho bubakiwe amavuriro hafi  no kuba haraje gahunda yo kurara mu nzitiramibu  batakirwara Maraliya nk’uko byari bimeze mu myaka za 2000.

Habimana wo mu murenge wa Mukarange yagize ati : « Maraliya hano twe duturiye iki gishanga cya Nyamulindi ya Kabiri, yari yaratumazeho abana ndetse n’abantu bakuru kubera ko icyambere nta mavuriro twagiraga hafi ngo tujye kwivuza, ikindi nta bundi buryo twagiraga bwo guhangana n’imibu ituruka muri iki gishanga , ariko aho twaboneye ikigo nderabuzima cya Shangasha, tukagira n’uburyo bwiza bwo kurara mu nzitiramibu ntukigipfa kurwara maraliya”.

Bandihehi James wo mu murenge wa Kaniga nawe ashimangira ko kuba bsafite amavuriro hafi ari kimwe mu byatumye maraliya igabanuka mu gace k’iwabo

Yagize ati : « Mbere twarewaraga maraliya  tukajya hakurya Gatuna muri Uganda ; tukagura mu maduka ibinini bya maraliya bitewe ni uko wifite, ariko kuri ubu twabonye amavuriro hfi yacu babanza kudupima nyuma bakaduha imiti ituvura burundu, ikindi ni uko kiriya gishanga cya Gatuna  burya kibamo imibu myinshi, inzitiramibu iteye umuti rero ni kimwe mu bidufasha guhangana nayo, ubu rwose ntitukigira impfu za maraliya byarahindutse ».

 

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Shangasha Nshimiyimana Patric nawe atangaza ko abivuza maraliya kuri ubu baganyutse kubera ingamba zayifatiwe

Yagize ati : « Kuri ubu umubare w’abaza kwivuza maraliya hano waragabanutse kuko nibura hari ubwo dushobora kubona abarwayi ba maraliya nka 10 barenga, urumva ko bitandukanye na mbere aho wasangaga no mu ngo bararembeyemo , bivuza magendu , ariko mitiweli, abajyamama b’ubuzima, kurara mu nzitiramibu, ibyo ni bimwe mu byatumye umubare w’abarwara maraliya ugananuka, turashishishikariza abaturagegukomeza kwirinda maraliya batema ibihuru bibakikije no kugana ivuriro igihe bumva barwaye ».

Imibare y’’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), yerekana ko hagati ya 2017 na 2021 [ni ukuvuga mu myaka itanu ishize] u Rwanda rwagabanyije abarwaraga malaria ku kigero cya 76%. Mu 2021 abarwaye malaria bari miliyoni 1.1 bavuye kuri miliyoni 4,8 mu 2017.

Kuri malaria y’igikatu, mu 2021 abayirwaye ni 1900 bavuye ku 11,000 mu 2017, hakaba harabayeho igabanuka rya 85%. Ku bigendanye n’abishwe na malaria, mu 2021 yishe abantu 69 mu gihe mu 2016 bari 706, bakaba baragabanutseho 90%

Mu 2017, nibura abantu 409 ku 1000 barwaye malaria, mu gihe mu 2021 abayirwaye ari 86 ku 1000. Iyi akaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kurandura malaria mu gihugu.

Ibi birerekana ko mu myaka itanu abanyarwanda barwaraga malaria bagabanutseho miliyoni 3.7 bitewe n’ingamba zirimo gutanga inzitiramibu ku baturage bose, gutera imiti yica imibu, kwegereza abaturage ubuvuzi, gukangurira abaturage kurwanya no kwirinda malaria n’ibindi.

 346 total views,  2 views today