Gicumbi: Abarembetsi na bo batinye koronavirus ntibakijya kurembeka muri Uganda.Meya Ndayambaje.

 

Yanditswe na Bagabo Eliab.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu duturiye umupaka wa Uganda , aho umutwe wiyise Abarembetsi wakunze kuvugwa cyane kubera gutunda, kunywa , gukwirakwiza no gucuruza kanyanga, wakunze kwibasira, ariko aba bakaba baranze kuva ku izima, kuri ubu noneho aho isi iri guhangana na Koronavirusi, aba barembetsi na  bo ngo ntibagihirahira ngo bajye kwikorera ibiyobyabwenge nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bubitangaza.

Umuyobozi w’akarere ka Gimbi Ndayambaje Felix yagize ati: “ Muri iki gihe turi guhangana n’icyorezo cya Koranavirusi, abanyagicumbi bari mu nzira nziza ku buryo na gahunda ya Guma mu rugo igenda neza, muri rusange birikugenda neza cyane ko n’utubari kuri ubu twafunze, ikindi ni uko nk’uko nyine gusohoka mu rugo bitakiri ngombwa, na cya kibazo cy’abarembetsi kuri ubu cyarahagaze ku burundu kuko ubu n’aho bajyaga gutunda ibiyobyabwenge nka Kanyanga na  bo babamagana bababwira ngo ntibakeneye ko babazanira Korona, ibi kandi ngira ngo muzi ko n’ubuyobozi bwabishyizemo ingufu, abarembetsi bari baracitse integer uretse bamwe bacaga muri ihumye ubuyobozi”.

Rwandayacu.com, yaganiriye n’umwe mu barembetsi bo mu murenge wa Kaniga, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ngo uretse no kuba ibiyobyabwenge bigira amafaranga ariko kandi ngo ntibikwiye ko umuntu yiyahura kabiri.

Yagize ati: “ Ibiyobyabwenge nka Kanyanga rwose biduha amafaranga y’indyankurye, aho buri wese ijerekani ya Kanyanga imuvaho yungutse amafaranga 20000,igera Kigali igeze ku 120000, ni inyungu ariko ivunanye cyane , iyo Polisi itagucakiye kuri ubu Korona yo ntiwayikira kuko iyo ugeze aho kanyanga ikorerwa hari umwanda kandi nta bwirinzi kuko buri wese aba yasinze, ntawakwiyahura rero ngo agiye kuyizana kuko ni ukwikururira urupfu, kuri ubu umunyabyaha wese udashaka kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo, korona izamwihanira”.

Meya Ndayambaje Felix wa Gicumbi asaba abaturage kwirinda virusi ya Korona

Uyu mugabo abajijwe niba nyuma ya Korona azakomeza uburembetsi, yavuze ko ahubwo yabonye umwanya wo kwisuzuma.

Yagize ati: “ Ndakubwiza ukuri navukiye hano mu Kaniga twanywaga waragi na n’ubu ntitwayisibaga, kuko twajyaga twinyabya yenda umuntu akazana ako kunywa, korona rero yatumye nanone twitekerezaho, ubu maze ibyumweru bitatu nywa icyayi cy’amata , mfite inka kandi nturiye uruganda rwa Murindi , nitugira Imana iki cyorezo kikagenda, nzakomerezaho ibintu bya kanyanga burya ni ukubyishyiramo, uwareka ibiyobyabwenge ntacyo yaba, ndasaba abanyarwanda gukomeza kwirinda baguma mu rugo twirinde koronavirusi”.

Koronavirusi ni icyorezo cyayogoje isi kuri ubu.

Ibiyobyabwenge bikunze kunyura muri Gicumbi bijya Kigali ni sikayi , kanyanga , urumogi , suzi n’izindi, ibintu byahungabanyaga umutekano mu miryango bigatera ubukene n.amakimbirane.

 1,140 total views,  2 views today