Gicumbi: Mutete abagana isoko rya Kavumu bahangayikishijwe n’umwanda riteza mu baturage

Yanditswe na  Rwandayacu.com

Abagana n’abaturiye isoko rya Kavumu riherereye mu Kagali ka Nyarubuye,Umurenge wa Mutete,akarere ka Gicumbi, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uhagaragara kubera ko nta bwiherero bukoreshwa buhari , kuko imiryango igera kuri itatu yari yubatswe n’abarikoreramo yaje gufungwa n’ubuyobozi bw’akagari kubera ko itari ifite isuku.

Kuba nta bwiherero iri soko rya Kavumu rifite ngo ni kimwe mu bikurura umwanda n’amakimbirane ku bagana n’abaturiye iri soko kuko ngo iyo babuze aho bituma bajya mu ziri hafi mu baturanyi, cyangwa se bakajya mu ntoki ‘ibihuru biri hafi aho nk’uko Muhire  Jean Claude,ucururiza imyenda n’inkweto muri iri soko yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati”  Ikibazo cy’ubwiherero muri iri soko rya Kavumu kiratubangamiye pe kuko kimaze igihe kinini kandi dutanga amafaranga 300 y’isuku  ya buri munsi uko ryaremye,ariko umuntu yakenera ubwiherero akabubura ndetse n’iyo imvura iguye umwanda winjira mu bicuruzwa byacu  ugasanga birikunuka, ikindi ni uko duhora dushwana n’abaturiye iri soko kuko tubura aho kwituma tukajya mu ntoki zabo iki kibazo kandi ubuyobozi burakizi”.

Uwamahoro Clementine wo mu murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo,urema  iri soko,

Yagize ati” ni ikibazo kirenze ubushobozi bwacu,iyo umutu azanye ibicuruzwa muri iri soko asora amafaranga 200 buri munsi uko iri soko  ryaremye noneho yashaka kwituma akabura aho yiherera nta misarani rigira iyo ubonye umugiraneza urituriye agutiza ubwiherero ushima Imana wamubura uriyeranja yaba ku gikuta cyangwa ukihangana ukabikemura ugeze mu rugo pe,ubuyobozi nibukemure iki kibazo rwose”.

N’ubwiherero buke bwa Kavumu bwari bwubatswe , ubuyobozi b’akagari n’umurenge bwahisemo kubufunga(foto Rwandayacu)

Mukashema  Immacule, ni umwe mu baturiye  iri soko we  ashimangira ko iri soko aho kubafasha kwiteza imbere rituma bahura n’indwara zikomoka ku mwanda

Yagize ati:”Kugeza natwe twabuze igisubizo cy’iki kibazo ,abarema isoko bangiriza ubwiherero bwacu,hari n’igihe ubufunga ugasanga bihagaritse ku muryango,mu rutoki ku bikuta by’inzu n’ahandi utambutse usanga urigukandagira umwanda pe ubuyobozi nibudutabare, kuko ubundi isoko ribereyeho kuzamura umuturage ntiribereyeho kumucuruzaho umwanda uzamuviramo uburwayi”.

Mukashema  Immacule,avuga ko isoko rituma umwanda uva mu isoko rya Kavumu uza mu ngo zabo(foto Rwandayacu)

Nzamuhabwanimana Alphonse ni umwe mu bacuruzi bo muri iri soko avuga ko bakusanyije umusanzu wo kubaka ubwiherero’ ariko ngo nyuma yo kubwuzuza batunguwe no kubona ubuyobozi bw’isoko n’ubw’akagali buje bukabufunga budakoreshejwe na rimwe kandi ntibigeze basobanurirwa n’ impamvu.

Yagize ati:”N’iyo baza kudusaba ubundi bufasha yaba ubw’amafaranga cyangwa ubw’amaboko twagombaga kubutanga ariko batabufunze n’iyo batugisha inama tukabwegurira uwikorera nibura akajya ahabwa 100 ku bukoresheje amufasha kubukorera isuku n’aho umwanda rwose hano uteye isoni”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete Mwanafunzi Deogratias we avuga ko impamvu ubu bwiherero bwafunzwe ari uko butari bufite isuku ihagije kandi ari na buke ugereranije n’ababukenera bityo hakaba hari gushakwa uko hakubakwa ubundi bwujuje ibisabwa.

Yagize ati:” ntabwo bwari bwujuje ibisabwa,urebye uko bwubatswe,ukareba n’umubare wabwo n’ababugana ni buke kandi ntibunafite n’isuku ihagije pe twafashe umwanzuro wo kubufunga ariko turigushaka ubushobozi ku bufatanye bw’ umurenge,n’abakorera muri iri soko hakubakwa ubwiherero buhagije ndetse bunafite isuku mu gihe gito iki kibazo kiraba gikemutse burudu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete Mwanafunzi Deogratias, avuga ikibazo cy’umwanda Kavumu kigiye gushakirwa umuti(foto rwandayacu).

Iri soko rya Kavumu riherereye mu Kagali ka Nyarubuye umurenge wa Mutete, akarere ka Gicumbi rirema buri wa 2 w’icyumweru n’abaturuka mu mirenge isaga 5 irimo iyo mu karere ka Gicumbi  na Burera, rikaba riremwamo ibituruka ku musaruro abaturage baba biyejereje aribyo ibijumba, inyanya, ibishimbo, ibitoki amatungo magufi ndetse n’ibicuruzwa biba byaturutse mu nganda.

 474 total views,  2 views today