Gakenke: RIB yataye muri yombi abayobozi batse ruswa, abatishoboye ngo bahabwe inkunga y’ibiribwa

 

 

Yanditswe na Editor.

 

Abayobozi batatu bo mu murenge wa Nemba,akarere ka Gakenke;aribo umukuru w’Umudugudu, ushinzwe umutekano na Mutwarasibo, bari mu maboko yari RIB, bakekwaho  gusaba ruswa abaturage kugira ngo bahabwe ibiribwa bigenewe abagizweho ingaruka no kuguma mu rugo mu kwirinda Coronavirus, nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB).

Iyi gahunda yo guha abaturage batishoboye ibiribwa, kubera ko harihio gahunda ya Guma mu rugo, mu rwego rwo gukumira ko icyorezo Koronavirusi, yakomeza gukwirakwira, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda, yo kubaha ibiribwa, ariko bigakorerwa ku rwego rw’umudugudu.

Mu itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa tweter kuri uyu wa 6Mata 2020,

Riragira riti: “  “Aba bayobozi babeshyaga abaturage ko hari indege yazanye ibiribwa ariko bisaba gutanga amafaranga kugirango bashyirwe ku rutonde rw’abagenerwa ibiribwa. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gakenke mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

 

RIB ikomeza isaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bayobozi bashobora kwitwaza iki cyorezo bakarya iby’abaturage ajya gushaka amaramuko.

Rwanda Investigation Bureau@RIB_Rw

 

Uyu munsi RIB yafashe umukuru w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu na Mutwarasibo bo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke bakekwaho kwaka ruswa abaturage kugirango bahabwe ibiribwa bigenewe abagizweho ingaruka no kuguma mu rugo kubera kwirinda icyorezo cya #COVID19.

Rwanda Investigation Bureau@RIB_Rw

 

Aba bayobozi babeshyaga abaturage ko hari indege yazanye ibiribwa ariko bisaba gutanga amafaranga kugirango bashyirwe ku rutonde rw’abagenerwa ibiribwa.Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gakenke mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

 1,296 total views,  2 views today