Kigali:Abaturage bahawe umurongo wa telefone bakwifashisha batanga amakuru mu gihe badafite ibiribwa

 

 

Yanditswe na Bagabo Eliab

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje abaturage ko umurongo wa telefone utishyurwa 3260, ari wo bazajya bifashisha mu guhamagara inzego z’ubuyobozi bw’Umujyi kugira ngo bahabwe ibiribwa  muri iki gihe koronavirusi ikomeje kwibasira isi ndetse n’u Rwanda.

Ibi byagaragaye mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’umugi wa Kigali kuri uyu wa 6 Mata, 2020 Rubingisa Pudence.

Iri tangazo riragira riti “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abaturage ko muri iki gihe twubahiriza amabwiriza ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, abafite ikibazo cyo kubura ibiribwa bashobora guhamagara umurongo utishyurwa 3260”.

Bamwe mu baturage bo mujyi wa Kigali bavuga ko bishimiye iki cyemezo ubuyobozi bwabo bwafashe, nk’uko Mukazayire Winiflide abivuga.

Yagize ati: “Ndashimira iki kemezo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe bukaba  bwadushyiriyeho uburyo bwo gusaba ibiribwa kandi tugakomeza kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, ndasaba ko ibi byakomeza gutegurwa neza kugira ngo hazabemo umucyo kandi bizagezwe ku bahamagaye kugira ngo twirinde ingendo zitari ngombwa, ikindi bamwe mu bayobozi bajya banyereza inkunga babizibukire, kuko birababaza kurya inkunga y’umuturage utishoboye”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba bukomeza gusaba abaturage kwirinda koronavirusi bakaraba intoki inshuro nyinshi , kandi bakubahiriza gahunda ya Guma mu rugo, kugira ngo batagira aho bahurira n’icyorezo cya Koronavirus.

 1,021 total views,  2 views today