MUSANZE: Rwaza yambuye abatishoboye bakora muri VUP, amezi abaye ane.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abatishoboye bo mu murenge wa Rwaza, akarere ka Musanze, bahawe imirimo muri gahunda ya VUP, bavuga ko umurenge wanze kubahemba ayo bakoreye,none ngo amezi abayte ane, ibintu bikomeza ngo kubajyana mu nzira njya bukene.Kuri iki kibazo ariko ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko butiyumvisha impamvu badahemba abo baturage.

Abaturage bakoze iyi mirimo ni abo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri batishoboye, bavuga ko ngo kuba VUP yaraje ije kubakura mu bukene ahubwo ngo izatuma bakena cyane kubera ko bakora ntibahembwe.

Ntihabose Osee ni umwe muri aba baturage bo muri Rwaza yagize ati: “ Guhera mu kwezi kwa Karindwi ntabwo twari twahembwa kugeza uyu munsi, warangiza ukwezi ugafata ukundi udahembwa kandi waka ideni muri za butike ntibitume utanduranya , nyamara iyo twagiye guhingira umuturage turayatahana tukikenura ariko VUP hano iduteye inzara n’ubukene, ikindi kandi ni uko ni yo bagiye kuduhemba baduha ay’ukwezi kumwe mbese aka kazi ko muri VUP, ntikatwishe ntikanadukiza ahubwo turi mu rungabangabo”.

Mukazitoni Emerita we avuga ko kuba badahembwa kandi bakoze nanone ngo bikurura amakimbirane yo mu ngo.

Yagize ati: “ Ubuyobozi bwacu butwigisha buri munsi kwirinda amakimbirane yo mu miryango ariko hari n’aho mbona na  bwo bwatuma umugabo n’umugire bahora mu mwiryane, none se niba umugabo yirirwa abagara ibishyimbo wenyine , akarenga akanahaha njye ngo nkora muri VUP amezi atanu agashira ubwo tuzabana neza, njye umugfabo wajye ambwira ko nshobora kuba nyohereza iwacu, rwose nibaduhembe dukemure ibibazo byo mu rugo n’amakimbirane bishire burundu”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine we avuga ikibazo kiri kuri ba rwiyemezamirimo bagira uruhare muri ibi bibazo.

Yagize ati: “ Siniyumvisha ukuntu abo baturage bamara amezi angina atyo batarahembwa, nyamara rwiyemezamirimo nzi neza ko yishyuwe, aha rero nanone natwe biradusaba gukurikirana neza tukajya duhemba rwiyemezamirimo amafaranga yose tumaze kumenya koko ko yahembye abaturage, ibi tugiye kubikirikirana”.

Amafaranga agera kuri miliyari 290, ni yo amaze gukoreshwa mu bikorwa by’ingoboka ku batishobye barimo abageze mu zabukuru, imirimo rusange ku batishoboye ndetse n’imishinga yiterambere kuva mu 2008.Kandi byagaragaye ko abakoresheje neza aya mafaranga bavuye mu kiciro bajya mu kindi bahindura imibereho.

 1,212 total views,  2 views today