Gakenke: Nyuma y’imyaka 3 ikiraro cyabo gitwawe n’isuri, abaturage bishatsemo ibisubizo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abakoresha ikiraro cya Nkomane bo mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke nyuma yo kubona ko kizashyira ubuzima bwabo mu kaga ubwo cyari kimaze gutwarwa n’isuri hashize imyaka 3 bahisemo kwishakamo ibisubizo bubaka ikiraro cy’imigano bivanze n’intusi, bakaba basaba ko ubuyobozi bwabafasha kubaka iki kiraro hakoreshejwe ibiti bikomeye .

Iki kiraro ngo cyahozeho ibiti by’intusi byagiye bibora buhoro buhoro ibindi bitwarwa n’isuri mu mwaka wa 2021, kuva icyo gihje ngo bakomeje kujya babura uko bambuka nsetse bamwe ngo hari abajyaga bagerageza kwambuka bakagwamo bakavunika kugeza ubwo bashyiraho imigano mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo .

Abaturage bavuga ko babangamiwe n’iki kiraro kizabambura ubuzima

Mukantagungira Marie Louise wo muri uyu murenge wa Mugunga akagari ka Nkomane avuga ko iki ,kiraro gituma abana babo ndetse n’imigenderanire yabo muri rusange iutagenda neza

Yagize ati: “Iki kiraro gihuza utugari twa Nkomane na Rutenderi, hashize igihe cyarangiritse twabuze ubufasha duhitamo kwishakamo ibisubizo binyuze muri gahunda y’umuganda, kuba iki miraro cyarangiritse  bituma tutagenderana uko bikwiye, ikindi ni uko kugeza ubu hari bamwebamaze kuvunika kubera kugwamo cyane nko mu bihe by’imvura , turasaba ko ubuyobozi bugendeye kuri iriya migano twashyizeho byadufasha kubona ibiti bikomeye, kuko biriya biriho ntaho bitaniye n’ibishingirizo ”.

Habimana Theogene we avuga ko iyangirika ry’iki kiraro  kibabangamira mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’abahinzi

Yagize ati: “Iyi imvura yaguye ntitwapfa kuvuga ngo turambuka tujye guhinga , mu gihe cy’isarura nabwo turavunika cyane kuko  kwambutsa umusaruro hano biratugora ikindi ni uko kugeza ubu hari abantu bagera kuri babiri harimo umugabo n’umukecuru  bose ubu baramugaye”.

Kuri iki bazo  giteye impungenge abaturage,ubuyobozi bw’umurenge wa Mugunga Eugenie Uwimana avuga ko butari buzi ikibazo gikomeye kugeza ubwo abaturage bitabaza imigano, gusa ngo  iki miraro bagiye kugisura harebwe icyakorwa

Yagize ati: “ Ikibazo cy’ikiraro cya Nkomane ntabwo twari tukizi gusa yenda wasanga ibiti byarashaje , ibi rero ni byo tugiye kurebera hamwe n’izindi nzego bireba kiriya kiraro kibe cyasanwa cyangwa hashakwe ibindi biti bikomeye kugira ngo imigenderanire ikomeze kandi buriya ubuzima bw’umuturage ni ingenzi, ikindi kandi ni uko nk’uko mwabivuze iyo ikiraro cyangiritse gikumira imigenderanire n’imihahiranire”.

Abaturage  bo mu kari ka Nkomane ,bavuga ko iki kiraro kiramutse gikozwe byakuraho, ingendo bajyaga  bakora bazenguruka kugira ngo bajye gusura bagenzi babo bo mu kagari ka Rutenderi.

 

 

 

 166 total views,  8 views today