ADEPR ntishyigikiye imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko .Reverand Pastor Ndagijimana
Yanditswe na Ishimwe Honore.
Ubwo imiryango igera kuri 36, yasezeranaga mu buryo bwemewe n’amategeko mu murenge wa Nyamiyaga akarere ka Gicumbi, Ubuyobozi bw’iItorero rya ADEPER Paruwasi ya Nyamiyaga ururembo rwa Byumba,ryatangajeko rishyigikiye ko imiryango mbere yo kurushinga ikwiye gusezerana imbere y’Imana ariko nanone ko ikwiye kugera imbere y’amategeko kugira ngo hirindwe amakimbirane mu miryango .
Reverand Pastor Ndagijimana Mathieu,uyobora Paruwasi ya Nyamiyaga,
Yagize ati: “ Ni byiza ko abantu babana babanje gusezerana imbere y’Imana, ariko nka twe abavugabutumwa, kuko dushyigikiye ko imiryango ibana mu mahoro azira amakimbirane no gutandukana bya hato na hato , twemera ko no gusezerana imbere y’amategeko ari ngombwa, dukomeza gukora ubukangurambaga rero , haba gusezerana ndetse no mu zindi gahunda nziza za Leta zigamije kuzamura umuturage mu buzima bwiza”.
Bamwe mu miryango yasezeranye, bavuga ko bari babanye mu buryo ubwizerane bwagerwaga ku mashyi bagahora baryana ndetse abana babo ntibagire uburenganzira ku mitungo, nk’uko Munyabyumba Jean de Dieu waseranye na Mukandahiro Consolle nyuma y’imyaka 10 babana nta sezerano ,nyuma yo gusezerana bavuga isezerano ryongeye ikizere mu mibanire yabo.
Munyabyumba yagize ati: “ Ntabwo twizeranaga kuko imitungo wasangaga buri wese yumva ko afite ikintu ke mu rugo, kubera ko nta kizere twari dufitanye ariko kuri ubu hari icyo bigiye kutwongerera mu mibanire yacu kubana mudaseranye ni ikibazo gikomeye, ndasaba ko buri wese wubatse asezerana mu buryo bwemewe n’amategeko”.
Mukandahiro Consolle ni umugore wa Munyabyumba yagize ati: “ Uzi ,ubana n’uwo mutasezeranye imbere y’amategeko, muhora muryana bikagera no mu bana , nk’ubu yahoraga avuga ngo abana ni abanjye , ubu rero turasezeranye abana bacu bagize uruhare ku mitungo twashaktse, kandi noneho ubu nta mutungo nkigira iwanjye nigengaho ndetse n’uwo twashakanye ni uko”.
Iyi miryango yasezeranye ifite abana bafashwa n’umushinga Compassion International ukaba ushyigikiye ko bahabwa uburenganzira bwabo no kuvanwa mu bukene ,HavugimanaFravien ushinzwe gukurikirana ibikorwa byuyu mushinga mu karere ka Gicumbi n’ibice bya Nyagatare ,avuga ko gufasha umuryango gusezerana ari ugukomeza gushyigikira wa mwana arindwa ingaruka ziterwa n’amakimbirane imiryango ibanye muri ubu buryo ihura nayo.
Yagize ati: “ Gusezerana ni ikimenyetso ko umwana agiye kubaho mu mahoro , ubuzima n’umutekano bye bibungabunzwe, iyo umuryango usezereranye rwose ukorera hamwe ukizamura ugatera imbere n’igihugu kikakazamukira”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga Bayingana Jean Marie Vianney ashima ubufatanye bw’abafatanyabikorwa nk’aba mugutuma umuryango uhabo utekanye .
Yagize ati: “ Turasaba imiryango ,kubana mu mahoro, bakamenya uburenganzira bw’abana, umuryango urwanya amakimbirane mu Rwanda ni wo dushaka, ikindi ni uko n’abandi basigaye bihutire gusezerana ntibakazitirwe n’ibyo bashobora kwiyakiza nyuma yo kuva ku murenge, kuko icya mbere ni isezerano”.
Amakimbirane ashingiye ku mutungo ku bwo gukurura bishyira kwa buri wese ,kwitwa indaya ,kubuza uburenganzira abana n’ibindi ni zimwe mu ngaruka z’isobanurwa nk’izibasira imiryango ibanye muburyo budakurikije amategeko,ubuyobozi kimwe n’abafatanyabikorwa bakaba bavuga ko hakomejwe ubukangurambaga bushishikariza ababanye uko kubireka bagasezerana kuko aribyo bituma umuryango ubana uhuje imbaraga.
726 total views, 2 views today