Nyabihu: Ababyeyi nibabyare abana bazaha ibikenerwa mu buzima.Nkundimfura

 

Yanditswe na Bagabo Eliab.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana  babafata ku ngufu, Umukozi w’umuryango ADRA , ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango , Nkundimfura Rosette , yasabye ababyeyi kwita ku bana babo ndetse no kubyara abo bashoboye kurera , kugira ngo bazavemo abanyarwanda bubaka igihugu, ibi  ngo bakazabigeraho babaha ibikenerwa byose  mu buzima bwabo kuva bakiri mu nda y’abanyina   kugeza bavutse.

Yagize ati: “ Ubyara abo adshoboye kurera aba yongera umubare w’abuzukuru ba shitani, umwana utitaweho akurira mu buzima bubi, akavamo umujura, umwicanyi, ndetse n’ubundi bukozi bw’ibibi bimugeza no kuba nawe yakwishora mu biyobyabwenge, akaba yaterwa inda , akandura sida n’ibindi birwara.Aha rero bisaba nanone ko umuryango uba utekanye, umugore akabana n’umugabo we amahoro,kugira ngo n’abana babikureho urugero rwiza”.

Muri iki gikorwa cyaranzwe n’ibiganioro binyuranye, kandi hatanzwe n’impanuro zinyuranye, ariko noneho bamwe mu bagabo bahoraga batoteza abagore babo, na  bo bashimangira ko amakimbirane mu ngo ari kimwe mu bituma abana babaho nabi kugeza ubwo bava mu miryango yabo bakajya kuba mu mihanda.

Abo muri Nyabihu bavuga ko batahishira usambanya umwana

Niyonkuru Egide bandebereho wo mu murenge wa Kintobo, nawe ngo asanga kutita ku mwana wabyaye bikurura ibibazo ku muryango ndetse n’igihugu cyose, ibi arabivuga ashingiye ko yatoteje umufasha we ibihe byinshi, nyuma akaza gusanga yarahombye byinshi.

Yagize ati: “Iyo ababyeyi mu rugo batumvikanye n’abo babyaye bibagiraho ingaruka, Nkundifura we aravuga abuzukuru ba Shitani, ahubwo ni amashitani yeruye, nkanjye natotezaga umugore wanjye , nkamuhoza ku nkeke, ariko abana banjye na  bo bari barabaye ibyihebe, iyo ntaza kugira amahirwe ngo ADRA Rwanda impe inyigisho , ubu  na  bo baba bamaze kuba amashitani yeruye, kubyara abo dushoboye bituma tubasha kubitaho tukabarinda n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina  ndetse no kuba bakoresha ibiyobyabwenge, ni byiza ko tubyara abo dushoboye gukenura muri byose duhereye mu kubategurira indyo yuzuye ndetse n’ibikoresho by’ishuri bakiga neza , kuko ni bo gihugu cy’u Rwanda k’ejo hazaza”.

Bumwe mu buryo ADRA Rwanda ikoresha mu kwamagana amakimbirane mu ngo harimo ikinamico n’indi mikino inyuranye

Muhawenimana Charite yahawe iri zina ku bw’umutekano we  ni umwe  mu bana bakuriye ku muhanda mu karere ka Musanze, ubu akaba ari umubyeyi w’abana babiri.

Yagize ati: “ Kuba  bamwe mu babyeyi batubahiriza inshingano zabo bashobora kubyara shitani ni ukuri nkanjye nakubwira ko nakoze bibi bishoboka byose, mbitewe ni uko ababyeyi banjye bahoraga mu mahane adashira , bakarara barwana , yemwe ni yo twagiraga ngo hari agahenge , sa kenda z’ijoro barwanaga, nahisemo kujya nirarira aho mbonye , nibona ndi mu mugi wa Musanze, nanyoye urumogi ruhagije, kore zo sinakubwira kuko nta biryo twabinaga, iyo ntagira abagiraneza ngo banyigishe umwuga se ubu mba ntari ishitani mu zindi, ababyeyi nibareke kuba amashitani kuko n’abo babyaye baba shitani”.

Umuryango ADRA Rwanda , binyuze mu bukangurambaga bwawo, umaze guhugura imiryango igera kuri 900; yabanaga mu makimbirane, uyu mubare ukaba ungana n’abagabo bahoze ari indakoreka mu miryango ubu bakaba barabaye ba Bandebereho, izi nyigisho zatumye imiryango yabanaga itarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko isezerana imbere y’amategeko.

 

 

 

 875 total views,  1 views today