Rubavu: Hari ababyeyi bacyumva ko kurega uwagutereye umwana inda ari uguteranya imiryango

Yanditswe na Uwimana Joseline
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Nyamyumba Akagari ka Kabusoro bavuga ko bafite abana batewe inda n’abagabo ariko ko kubajyana mu nkiko bataborohera bitewe n’uko bigoye ngo bikurura amakimbirane mu miryango, cyane ko akenshi baba ari abaturanyi babo,bagahitamo kubyihorera.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na Rwandayacu.com bo mu mudugudu wa Kabushongo bavuga ko batakwiteranya n’abaturanyi bobo ngo barajya kubarega ;ahubwo bavuga ko bahitamo kumvikana bikarangirira mu miryango.
Mukamana Annociata afite umwana wabyaye ariko avuga ko atigeze arega uwateye inda umwana we kuko ngo ari abaturanyi atari kwiteranya nabo ahitamo kubyihorera barumvikana
Yagize ati”Umwana wanjye bamuteye inda afite imyaka 15 ubu agize 18 ariko sinigeze njya kurega uwamuteye inda kuko yari umuturanyi nabonaga bisa no kwiteranya n’imiryango twarumvukanye akajyaamufasha, turabyirangiriza gusa nyuma n’uko yaje kubyanga kuri ubu ntakidufasha bisa n’aho yatubeshye ariko ntakundi twabigenza nzamurera akure nyine”

Mukabera Marceline nawe ati”umva rero nkubwira umwana w’ubu baraza bakamushukisha udufaranga yarangiza bakaryamana,n’uyamuhaye bakamutera inda wamukobwa yaba ntaho yafashe agafoto bari kumwe bajya mu buyobozi bakamwihakana,yamara kubyara bikaba ngombwa ko ujya kumurega mu manza ibyo rero ntawabivamo duhitamo kubyihorera,nkanjye mfite umwana wabyariye murugo, nagiye kubibwira ubuyobozi barambwira ngo ni ugutanga ikirego bagashyiraho na avoka ibyo rero numvise ntabivamo, Kandi numvise ngo uwo avoka baramugura,mpitamo kubyihorera ubu umwana ndamurera n’uwo mugabo araho ntawamukurikiranye”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uwo wateye inda umwana we ahari araho Kandi umwana agize imyaka itanu,ubuyobozi rero bwo ntakindi bubabwira uretse kujya muri RIB aho kugirango birirwe birushya bakarera kugira ngo nibakura baziburanire kubera k obo batabivamo

Abaturage bo muri Rubavu ngo banga kwiteranya barega ababatereye abana inda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba Murenzi Augustin asaba babyeyi avuga ko icyo kibazo bakizi kuko abaturage ntibarumva neza kuba batanga umuntu wateye inda abana babo ariko ko ari bakeya abamaze gufatwa kandi ko ubukangurambaga bugikomeje
Yagize ati”Hari abo tugenda tumenya bateye inda abo bana ariko duhura n’imbogamizi z’uko ababyeyi babo ntibabavuga bigatuma kubakurikirana bigoye,kugirango uzamenye uwateye inda abo bana n’ibintu bigoye gusa mbere covid_19 itaraza ubusanzwe twajyaga tubivugira mu nama z’abaturage tukababwira ko umuntu wese uhishiriye umuntu wateye inda abana babangavu nawe abihanirwa, kurubu rero biragoye kuba twahura n’abaturajye benshi ariko turagerageza kuko ari ikibazo gikomeye kuko tumaze gufata barindi mubakurikiranyweho icyo cyaha muri uyu murenge.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avugako gufata aba bagabo bikigoye kuko hakiri ikibazo cyuko abaziterwa babigira ibanga ndetse bakabifashwamo n’ababyeyi babo
Yagize ati”ikibazo kirahari gusa turakigisha, kuko abana ubwabo ntibavugisha ukuri kibabateye inda nkubu ADN yaje hari n’igihe bajya kuyikoresha wagerayo ugasanga umugabo yavuze ko ariwe wa muteye inda ubwo ikibazo kikongera kugasubira inyuma,ni ikibazo gikomeye rwose,ariko tugomba guhangana nabyo”
Mu karere ka Rubavu hagaragara abana bahohotewe 378,naho batewe inda 172.abagabo bamaze gufatwa bagakurikiranwa n’inkiko muri aka karere ni 70.
Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo y’123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko nanone itarenga makumyabiri n’itanu.

 1,962 total views,  2 views today